Kayonza: Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama barasaba ko ubutaka batuyemo bwasonerwa imisoro

Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza baravuga ko ubutaka batuyemo budakwiye gusorerwa kuko inzu babamo zitinjiza bityo bagasaba ko basonerwa kwishyura imisoro y’ubwo butaka.

kwamamaza

Ubutaka abaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko basoreshwa, n’ubuteretseho inzu batuyemo,ibintu bahuza n’uko ari inzu zabo zisoreshwa. Bavuga ko rero kubera ubushobozi bucye, bituma batishyura imisoro y’ubutaka batuyemo ari nako amande yo gucyererwa kwishyura agenda yiyongera, ku buryo imisoro baba basabwa kwishyura,hiyongereyeho n’amande, iba isumba amafaranga bahabwa bagurishije ubwo butaka.

Bityo bagasaba ko ubutaka batuyemo bwasonerwa imisoro kuko izo nzu batuyemo zitinjiza.

Umwe yagize ati "ikibazo cyo gusorera ubutaka kiragora abaturage cyane cyane hariho nk'abantu batishoboye, akaba atuye mu butaka atanishoboye ntanaho akora nta mafaranga afite hanyuma ugasanga barimo baramusaba amafaranga yo gusorera ubutaka rimwe na rimwe akayabura yayabura bikaba ngombwa yuko ibirarane biba byinshi kubera ko inzu z'ubucuruzi ziba zinjiza ariko umuntu iyo atuye mu butaka adafite icyo abukoreramo ari inzu yonyine gusa ntaho yakura amafaranga yo kubusorera, turasaba ubuvugizi batudohorere". 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko akarere karimo gusuzuma niba ubutaka buri muri aka karere bukoreshwa icyo bwagenewe, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abaturage basorera ubutaka butagenewe gusora ndetse n’abatabusorera kandi bukwiye gusora,nyuma bizashyikirizwe inama njyanama ibihe umurongo.

Yagize ati "icyo turimo gukora hari gahunda ihari ku rwego rw'akarere kuko turimo turareba abantu baba bafite ubutaka buri mu bucuruzi ariko badacuruza, hari abafite ubutaka buri mu buhinzi kandi bahakorera ubucuruzi, hari inyigo irimo gukorwa kugirango hagenzurwe icyo gihe noneho tuzashyira hamwe ayo makuru tubishyikirize inama njyanama nimara kubifataho ibyemezo tuzakorana n'izindi nzego kugirango noneho ba bantu babarirwe mu cyiciro gisora ariko bishingiye ku kuri n'amakuru yagaragaye". 

Imisoro y’ubutaka igenwa n’inama njyanama ya buri karere hashingiwe ku cy’ubutaka bwagenewe gukoreshwa. Ubutaka bwo mu mujyi n’uburi mu cyaro, imisoro yabwo ikaba itandukanye.

Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba ubutaka batuyemo busoreshwa,babifata nk’aho ari inzu zabo zisoreshwa kandi zitinjiza,bityo bagasaba ko iyo misoro yavaho hagasigara hasoreshwa inzu zinjiza.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Nov 14, 2022 - 08:12