Ikoranabuhanga ni umusemburo w'ubukungu n'iterambere rya Afurika - Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije inama ya Mobile World Congress Africa 2022, iyi nama izaganirwamo byinshi bijyanye n’uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gusubiza ibibazo isi iri guhura nabyo.

kwamamaza

Hatangizwa inama y’iminsi itatu yiswe Mobile World Congress Africa 2022, inama y’ikoranabuhanga n’uburyo ryakemura ibibazo biri mu isi, kugira ngo abaturage babeho mu buzima bwiza kandi bworoshye.

Hon. Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko abateraniye muri iyi nama bose bahuriye ku ntego imwe yo kubaka ejo hazaza heza hashingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati "muri iyi minsi 3 duteraniye hano, kugirango dusuzume neza, kandi twihe inshingano duhuriyeho ndetse dusanganywe yo kugeza ku baturage ejo heza hatekanye kandi harambye. Tuzaganira cyane cyane icyo bizadusaba twese mu bushobozi butandukanye dufite kugirango dukosore icyuho cyiri mu gukoresha interineti igendanwa".

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari umusemburo w'ubukungu n'iterambere rya Afurika ariko ko hakiri ikibazo cy'uko kimwe cya kabiri kuri uyu mugabane nta interineti bafite.

Yagize ati "ikoranabuhanga ni umusemburo ukomeye w'ubukungu n'iterambere muri Afurika nyamara hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bakuru kuri uyu mugabane bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nta interineti bafite kabone niyo baba baturiye ahari umurongo mugari".

Yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga bikagendana no kubaka ibikorwa remezo byaryo ariko n'abaturage bagahabwa ubumenyi bwo kurikoresha.

Yakomeje agira ati "ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n'ingenzi ariko ntibihagije, kugirango dukoreshe neza imbaraga z’ikoranabuhanga ubufatanye mu ishoramari no guha abaturage ubumenyi bwo kurikoresha bikenewe muri gahunda z’ibihugu byacu".

Iyi nama ni ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, aho yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu bihugu birenga 50 ku isi yose. Yitezweho kuzana amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye bushya buzazamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho n’abakoresha interineti muri Afurika.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 26, 2022 - 07:43