Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine arasaba abaturage gukemura ibibazo hagati yabo bikiri mu maguru magufi

Hasozwa ubukangurambaga bw’urwego rw’Umuvunyi bwo kurwanya ruswa n’akarengane bwakorewe mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine yasabye abaturage gukemura ibibazo hagati yabo cyangwa se bikiri mu maguru magufi ni ukuvuga mu nzego z’ubuyobozi zibegereye aho kwirukira mu nkiko.

kwamamaza

Ni ubukangurambaga bwatangiye ku itariki ya 26 Gashyantare aho urwego rw’Umuvunyi rwazengurutse imirenge yose igize akarere ka Nyarugenge ihereye kuri Gitega, Kanyinya, Kigali bukaba bwasorejwe mu murenge wa Rwezamenyo na Nyarugenge, aho abaturage bahabwa umwanya bakabaza ibibazo bijyanye n’akarengane bafite maze bigahabwa umurongo.

Abatuye mu murenge wa Nyarugenge bavuga ko uyu mwanya utuma bakemurirwa ibibazo byabo bamaranye igihe kirekire.

Umwe ati "twashimye Umuvunyi mukuru waje kudusura kandi agakemura n'ibibazo by'abaturage, ibibazo byinshi by'amakimbirane bidindiza iterambere ariko bagenda bakemura ibyo bibazo kugirango badakomeza kugirana amakimbirane".

Mme. Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru avuga ko abafite ibibazo by’amakimbirane bakwiye kwegera inzego zibegereye zikabakemurira ibibazo hakiri kare bitabasabye kujya mu nkiko kuko bidindiza kubera ko ibyinshi mu byagaragaye biba bimaze igihe kirekire.

Ati "icyambere nuko ubuhuza ari ikintu gikomeye cyane, ni inzira nziza yo gukemura ibibazo no gukemura amakimbirane batiriwe bajya mu nkiko, abantu baba bagomba gukemura amakimbirane mu muryango bitashoboka bakiyambaza inzego z'ibanze ibibazo ntibitinde cyane uko bitinze bibyara ibindi, turasaba abayobozi mu nzego zose bagerageze gukemura ibibazo vuba vuba kandi mu buryo bukwiye".  

Nyuma y'uko ibibazo byakiriwe bihabwa umurongo hanyuma bigashingwa inzego zose bireba nyuma y’iminsi 30 Umuvunyi akurikirana uko byakemuwe.

Nyuma ya Nyarugenge urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ruzakomereza ubu bukangurambaga mu tundi turere tw’umujyi wa Kigali, mu cyumweru gitaha ni Gasabo hakurikireho Kicukiro.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 1, 2024 - 07:54