Rutsiro: Abahawe amazu y'ingurane mu mudugudu w’icyitegererezo barasaba ibyangombwa byayo

Hari abaturage bo mu murenge wa Kivumu bavuga ko bakuwe mu mazu babagamo bakaguranirwa izindi nzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu imyaka ikaba ibaye itandatu batarahabwa ibyangombwa byayo mazu baguraniwe.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Kivumu w’akarere ka Rutsiro bavuga ko ubwo ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu byari birimbanyije, arinabwo nabo basabwe ko bakimuka bakava mu mazu bari barimo yarakikije uwo mudugudu bakazahabwa andi mazu mashya bakimurirwa mudugudu w'icyitegererezo none imyaka ibaye 6 nta byangombwa byayo mazu bimuriwemo barahabwa.

Ngo kuba batarahabwa ibyangombwa by’aya mazu hari abavuga ko birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kudashobora kugana ibigo by’imari ngo bakore biteze imbere bagasaba ko babihabwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper avuga ko hari gahunda ya Leta yuko abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo muri rusange bamazemo imyaka 5 bahabwa ibyangombwa by'aho batuye hagendewe ku busesenguzi, gusa agashimangira ko aba bazihawe baguraniwe bo bakwiye guhabwa ibyo byangombwa ibyo avuga ko bagiye kubafasha.

Ati "hari bantu bagiye batuzwa ari ukubera ko inzu bayihawe nk'igurane uwo muntu aba akwiye icyangombwa cy'ubutaka, hari undi wahawe inzu mu buryo bwo kumufasha gutura kuko atagiraga aho atura, Leta yari yarashyizeho uburyo bwo gusinyana amasezerano yo kugirango namara imyaka runaka icyo gihe yari itanu, yarayifashe neza abe aribwo hasuzumwa niba akwiye kwandikwaho uwo mutungo".  

Muri gahunda ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iyo guha ibyangombwa by’amazu abaturage batujwe mu midugudu y'icyitegererezo yamaze gushyikirizwa uturere, ngo n'ibizakorwana ubushishozi kugirango abahawe amazu yo kubafasha kubona aho baba batazayagurisha intego ya Leta itagezweho.

Inkuru Emmanuel Bizimana / Isango Star Rutsiro

 Nov 27, 2023 - 07:22