Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi iravuga ko hakenewe uburezi buvuguruye bukoresha ikoranabuhanga

Mu gihe bigaragara ko Isi yihuta mw'ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi yagaragaje ko hakenewe uburezi buvuguruye bujyanye n'igihe Isi igezemo, aho uruhare runini rukwiye kuba urw'umunyeshuri ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

kwamamaza

Mu guha abanyeshuri uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe,Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi iravuga ko hakenewe uburezi buvuguruye bujyanye n'ikoranabuhanga.

Dr. Florient Nsanganwimana umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda mw’ishami ry’uburezi arabigarukaho.

Yagize ati “turi gukora mu buryo butari bumenyerewe dushyiramo ikoranabuhanga kandi dutanga ubumenyi bufasha umunyeshuri urangije kuba yakora mu Rwanda ariko akaba yakora n’ahandi, kera umunyeshuri yigiraga ku kibaho imbere ya mwarimu bikarangira ariko kuri ubu haje ikoranabuhanga”.

Habimana Olivier na Nduwino Mathias ni abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi baravuga ko uburezi buvuguruye bujyanye n’ikoranabuhanga bushingiye ku munyeshuri ari uburyo bushya bwafasha igihugu bukazanorohereza abanyeshuri kubona inyigisho.

Habimana Olivier yagize ati “umunyeshuri niwe zingiro rya byose tugomba kumuha ubushobozi, tugomba kureba indangagaciro ze uwo muntu tukamuremamo umuntu twifuza”.

Nduwino Mathias nawe yagize ati “kera umwarimu niwe wabazwaga byose hanyuma umunyeshuri agakora ibyo mwarimu amubwiye, ikoranabuhanga ni ikintu gikomeye cyane, dukwiye kuva mu buryo bwa kera tukajya mu buryo bushya[……..] ni ibintu bifite akamaro cyane bizafasha igihugu bifashe n’imiryango bifashe n’abana bari kwiga”.

Politike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bukwiye ku isoko ry’umurimo rya none n’ejo hazaza, uruhare rw’umurezi rukaba ari  ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 29, 2023 - 08:26