RGB yagaragaje uko Abaturage bo mu ntara y'Iburasirazuba bishimira serivise bahabwa

Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwagaragaje uko Abaturage bo mu ntara y'Iburasirazuba bishimira serivise bahabwa,aho mu nkingi y'ubukungu n'imibereho myiza igipimo cy'abishimira uko bahabwa izo serivise bari ku kigero cyo hasi ugereranyije n'impuzandengo ku rwego rw'igihugu.

kwamamaza

Raporo ya 2021-2022 y'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB izwi nka CRC,igaragaza ko uko Abaturage bishimira serivise bahabwa mu nkingi eshatu mu ntara y'Iburasirazuba,inkingi y'ubukungu ndetse n'imibereho myiza, abishimira uko bahabwa serivise muri izo nkingi bari ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibipimo ku rwego rw'igihugu.

Ibi ngo byatewe n'uko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze babwira nabi abaturage nk'uko bikomeze bisobanurwa n'umuyobozi mukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta.

Yagize ati "ibituma serivise zigaragara nkaho zikora nabi nuko abaturage bataranyurwa nibyo tubaha, hari ubwo batanyurwa no kubona ibyo bakeneye kugirango bahinge, iyo habayeho ikibazo barabigaragaza, amafumbire iyo abuze barabigaragaza, biba bigaragaza ko dukwiriye kujya twitegura mbere ibyo dukorera abaturage tukabibakorera mu buryo bukwiye ariko tukabaha n'amakuru uko bikwiye". 

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu ntara y'Iburasirazuba barasobanura uko bakiriye iyi raporo ya RGB k'ukuntu Abaturage bishimira serivise babaha ndetse n'icyo bagiye gukora kugira ngo bakosore aho bitagenda neza.

Umwe yagize ati "tugomba kugenda tukicarana nabo tuyobora guhera ku rwego rw'umurenge kugera ku rwego rw'umudugudu, tukicara tukareba kuri buri nkingi, aho twagiye tugira intege nkeya aho tudabaha serivise neza abaturage".   

Undi yagize ati "tugiye gushyira hamwe twegere abaturage tubaganirize, aho umuturage afite ikibazo tubashe kumwegera kugirango kibashe gukemuka". 

Undi nawe ati "icyo twabonye nuko hari aho twatsikiye, tugomba gushyiramo imbaraga tukanonosora tukavuga ngo se twatsikiye hehe , aho twatsikiye tukavuga ngo turava hehe turagana hehe". 

Muri raporo ya RGB ya CRC,Abaturage 2608 nibo babajijwe uko bishimira serivise bahawe ku nkingi eshatu zikubiyemo ibintu 16 mu ntara y'Iburasirazuba.

Mu nkingi y'ubukungu,serivise z'ubuhinzi abagera kuri 60.0% nibo bagaragaje ko bishimiye serivise bahawe, ni mu gihe impuzandengo ku rwego rw'igihugu ari 61.1% naho iz'imiturire bazishimiye kuri 57.1% mu gihe impuzandengo ari 60.5 ku rwego rw'igihugu.

Mu mibereho myiza y'abaturage,uko Abaturage bishimira serivise bahabwa nabyo biri hasi ugereranyije n'impuzandengo yo ku rwego rw'igihugu kuko bazishimira kuri 74.4%,ku mpuzandengo ya 75.3% ku rwego rw'igihugu.Ni mu gihe inkingi y'imiyoborere ariyo abaturage bashima ku kigero cyo hejuru.

Uko uturere duhagaze,akarere ka Gatsibo niko ka mbere,gakurikirwa na Kirehe,hakaza Rwamagana,Kayonza Ngoma,Bugesera ndetse na Nyagatare yaje ku mwanya wa nyuma.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Nov 24, 2022 - 10:45