Kayonza: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barasaba ko urwibutso rwa Ruramira ruvugururwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, barasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira rwavugururwa rukajyana n’igihe kuko hari ibice bicyenewe gukorwa birimo gushyirwamo amakaro,inzugi ndetse n’igisenge.

kwamamaza

Ku musozi wa Ruramira mu karere ka Kayonza,ni kamwe mu duce muri aka karere,hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barimo abo interahamwe zari zikuye mu bitare bya Rutonde mu karere ka Rwamagana, zibicira kuri bariyeri ya Cyabitana,abandi basaga 250 zibicira muri baraje ya Nkamba i Ruramira.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’aha i Ruramira, bavuga ko bitewe n’aya mateka yaranze Jenoside i Ruramira, urwibutso rwaho rwa Jenoside rwakubakwa bijyanye n’ayo mateka dore ko ari rumwe mu nzibutso zemejwe ko zizasigara mu karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana avuga ko urwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira ruri mu nzibutso zizasigara mu karere ka Kayonza,bityo akavuga ko rukwiye kubakwa bijyanye n’igihe hakanashyirwamo amateka ya Jenoside,akaboneraho gusaba akarere ko ivugururwa ryarwo,ryakihutishwa.

Yagize ati "uru rwibutso rwa hano narwo ruri mu nzibutso zizagumaho ariko iyo urebye uko rumeze ntabwo rujyanye n'igihe tugezemo, tuzaba dufite ububiko bw'amateka biri mu buryo bw'inyandiko n'ibindi biri mu ikoranabuhanga n'imibiri aho izaba iruhukiye ndetse n'ibiro naho kubariza ibintu bitandukanye, twasaba rero ubuyobozi bw'akarere kugirango babishyire mu ngengo y'imari bifashe muri ubwo buryo bwose".   

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira mu karere ka Kayonza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku 1357.

Mu rwego rwo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo zibashe kwitabwaho neza uko bikwiye,biteganijwe ko akarere ka Kayonza kazasigarana inzibutso za Jenoside 5 zirimo urwa Ruramira,Mukarange,Rwinkwavu,Kabarondo ndetse na Rukara.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Apr 18, 2023 - 09:41