Impamvu u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota yo kurwanya ruswa

Mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota yo kurwanya ruswa agenwa n’igipimo kigaragaza uko ruswa yifashe ku isi kizwi nka “corruption perception index”, inzego bireba zagarutse ku mpamvu iri guteza uku gusubira inyuma, n'ibiri gukorwa mu guhashya iyi ruswa.

kwamamaza

Igipimo mpuzamahanga gisuzuma aho ibihugu bigeze birwanya ruswa gitegurwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International) cyagaragaje ko u Rwanda rukomeje gusubira inyuma, nyamara hari ubushake bwa politiki mu kurwanya ruswa nkuko Hon. Mukama Abbas, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa akomeza abisobanura.

Yagize ati "amateka twabayemo twari dufunze mu mutwe ahubwo twumva ko ruswa ari bintu bisanzwe, umuntu akamburwa umutungo akumva ko nta kundi yabigenza, hari telephone zashyizweho n'urwego rw'umuvunyi utishyura, ibyo byose leta yabishyizeho kugirango hagenzurwe abo bantu batanga ruswa".     

Mupiganyi Appolinaire, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda avuga ko hacyiri ibyuho mu mategeko bitiza umurindi ruswa.

Yagize ati "abaryi ba ruswa bafite ubwenge bareba amategeko imiterere yayo, inzego zacu zigerageza kuziba icyo cyuho ariko haracyarimo ikibazo". 

Hon. Habiyakare Francois, Perezida w'ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa, ishami ry’u Rwanda atanga igitekerezo ko hakenewe amasomo ku kurwanya ruswa.

Yagize ati "kwigisha isomo ryo kurwanya ruswa mu mashuri ni ikintu kitarakorwa kuko usanga bikorerwa mu masomo cyangwa mu biganiro by'uburere mboneragihugu ariko isomo ryo kurwanya ruswa ntabwo rihari, ibyo bikwiriye kwigwaho".

Mu gihe ruswa itesha icyizere abaturage bafitiye inzego za leta, politiki y’igihugu yo kurwanya ruswa mu Rwanda yerekana icyerekezo cy’imiyoborere myiza binyuze mu gukumira no kurwanya ruswa, kubaka umuco w'ubunyangamugayo bityo buri munyarwanda agashyigikira iterambere ryigihugu cye.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 3, 2023 - 07:19