Abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza bitabiriye amarushanwa ya moot court

Hagamijwe gufasha abanyeshuri biga mu ishami ry’amategeko muri za kaminuza zitandukanye kugira ubumenyi bwisumbuyeho mubyo biga, ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (LAF) ku kubufatanye na USAID bateguye amarushanwa Moot Court ku burenganzira bw’impunzi n’abimukira mu Rwanda.

kwamamaza

Kuba ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko LAF yarateguye Moot Court, bizafasha abanyeshuri biga amategeko kwimenyereza ku bibazo bagenda bahura nabyo mu kazi nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko Me. Andrew Kananga, anavuga ko impamvu yo gutegura iyi nsanganyamatsiko igaruka ku burenganzira bw’impunzi n’abimukira mu Rwanda.

Ati "ni ugutegura abanyeshuri kwitoza kuburana kugirango bazabe abanyamategeko beza, ni ishami ry'amategeko amategeko mpuzamahanga areba impunzi ariko natwe nk'igihugu cy'u Rwanda dufite impunzi, dufite abantu bagenda batugana bahungira mu Rwanda".  

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri rushanwa bagaragaza ko kuba LAF yarabahaye uyu mwanya ari byiza kuko usanga mu ishuri hari ibyo batabasha kubonamo by’umwihariko nk’itegeko rigenga impunzi n’abimukira, bityo akaba ari amahirwe baba bagize kubimenyera mu marushanwa nkaya.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko Me. Andrew Kananga avuga ko mu Rwanda uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa kuko usanga bahabwa uburenganzira kuri byose harimo nk’ubufasha mu by’amategeko, ubuvuzi n’ibindi.

Ati "tuburanira impunzi, kuziburanira bivuze tuzi ko ari uburenganzira bafite, bagomba kugera ku nkiko zacu nk'abene gihugu, u Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe mu karere ugereranyije n'ibihugu biri mu karere, hano bahabwa ubuvuzi, bemerewe no gukora kandi nta mananiza".   

U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135.730, zituruka mu bihugu birimo DRC n’u Burundi, ni impunzi ziri mu nkambi 5 zitandukanye mu gihugu, u Rwanda kandi rwakiriye impunzi 1600 ziturutse muri Libya aho bashaka ubungiro mu biguhu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi.

Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko LAF mu 2015 ryatangiye gufasha mu by’amategeko impunzi n’abimukira bari mu Rwanda.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 17, 2023 - 14:23