Gen. James Kabarebe arasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri

Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen. James Kabarebe arasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri bigacika mu Rwanda kuko ariwo mwanzi wonyine igihugu gisigaranye ushobora kugisenya.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu mahugurwa y’urubyiruko yateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) muri gahunda yiswe "Ubumwe bwacu tour".

Muri aya mahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG), Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano,Gen. James Kabarebe,yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri mu karere ka Rwamagana rwayitabiriye, ko nyuma y’uko u Rwanda rubohowe maze Jenoside igahagarikwa,kuri ubu umwanzi rusigaranye ari ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ko bakwiye kuyirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati "umwanzi umwe, no mu rwego rw'umutekano ,umwanzi dushyira imbere y'abanzi bose dufite bashobora guhungabanya u Rwanda ni ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri, uwo niwe mwanzi wa mbere wasenya iki gihugu nkuko yagisenye inshuro nyinshi kikanga gupfa, atari uwo mwanzi w'ingebitekerezo n'amacakubiri nta wundi mwanzi washobora iki gihugu, ntibishoboka".   

Audace Mudahemuka ,umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (AERG) ,avuga ko aya mahugurwa bari kugenda baha abarimo urubyiruko agamije kubereka ko bakwiye guharanira kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko aribo mbaraga z’igihugu kandi z'ubaka.

Yagize ati "turi kubigisha tubategura kugirango bazavemo abakomeza guhangana n'urugamba rwo kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi kuko nibo mbaraga z'igihugu kandi zubaka vuba, rero biri gutanga umusaruro ndetse si aha gusa ahubwo bizakomeza no mu bindi bice by'igihugu". 

Bamwe mu banyeshuri bahuguwe,binyuze mu biganiro bitandukanye birimo n’icyo bahawe n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen. James Kabarebe,barasobanura icyo bungukiye muri aya mahugurwa.

Iranzi Ange umunyeshuri wo muri St. Aloyz Rwamagana ndetse na mugenzi we Ishimwe Fiacre nibyo bagarukaho.

Iranzi Ange yagize ati "yavuze ko mu myaka 20 ishize igihugu cyacu cyari habi cyane ariko ubungubu aho kiri, kiri ahantu hashimishije kandi imbaraga bakoresheje n'ubu ziri mu rubyiruko twazikoresha twirinda amacakubiri ndetse n'ingebitekerezo hagati muri twebwe".   

Ishimwe Fiacre nawe yagize ati "icyo mbashije kujyana, njyanye ubutumwa nshyiriye bagenzi bange, icyambere basabye ko turwanya ni umwanzi w'amacakubiri, ntabwo tuyashaka kuko ari umwanzi w'igihugu". 

Amahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (AERG),ajyanye no kwigisha urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kubashishikariza kugira ubumwe n’ubudaheranwa,ku ikubitiro yatangiriye mu karere ka Rwamagana aho yitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku 1628 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye na kaminuza muri aka karere.

Ni amahugurwa azakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Nov 22, 2022 - 07:53