Gukingiza abana indwara y'imbasa y'ubwoko bwa 2 bibongerera ubudahangarwa

Nyuma y’imyaka isaga 30 indwara y’imbasa itagaragara mu Rwanda, ariko kuri ubu ikaba iri kugaragara mu bihugu bituranyi, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuyikumira ikingira abana bose kuva ku mwana ukivuka kugeza kumyaka 7 inzego z’ubuzima zo zivuga ko aba bana hari urukingo rw’imbasa rw’ubwoko bwa 2 batahawe.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bahesheje abana babo urukingo rw’indwara y’imbasa bavuga ko kuba bahesheje abana uru rukingo batari barahawe ari amahirwe adasanzwe kuko ubu abana babo bongerewe ubudahangarwa bw’umubiri, nabo bakaba bagiye gushyiraho akabo barushaho kubagirira isuku muburyo bwo kubarinda imbasa.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu, kizakorwa urugo kurundi bikozwe n’abajyanama b'ubuzima.

Umwe yagize ati "nkingije umwana afite imyaka 7, ni iby'agaciro, ni ukumurinda no kwita ku isuku muri rusange no kumurinda kuzenguruka hirya no hino".   

Undi yagize ati "umwana agize ubudahangarwa hehe n'ibyo bibazo byose byamugeraho".

Sibomana Hassan umuyobozi mukigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) ashinzwe ubuzima bw’umubyeyi nubw’umwana n'ibikorwa by’abajyanama b'ubuzima avuga ko gukingira abana muri iki gihe ari uburyo bwo gukumira iyi ndwara y'imbasa mu Rwanda.

Yagize ati "igikorwa twatangiye kuri uyu munsi duteganya ko kimara iminsi 5, ni igikorwa Minisiteri y'ubuzima ndetse na RBC n'abafatanyabikorwa dushyizeho umutima cyane kubera ko kijyanye no gusubiza ku cyorezo, iyo hari ikibazo cy'imbasa kabone niyo haba ari umwana umwe warwaye twese turahagaruka kugira ngo icyo kibazo kidakwira cyane, kuva twamenya ko hari ikibazo cy'imbasa mu bihugu by'abaturanyi twahisemo kugira ngo twitegure dukingire abana".

Dr. Roset Nahimana umukozi wa OMS ushinzwe ikingira avuga ko kuba OMS iri muri iki gikorwa cyo gukingira abana kugeza naho bakingira abafite imyaka 7 nuko hari ubwoko bwa 2 bw'urukingo rw'imbasa batahawe.

Yagize ati "imbasa igira ubwoko 3, ubwoko bw'imbasa bwa 2 byagaragaye ko butari bukigaragara kw'isi bituma OMS itanga umurongo, itanga icyemezo kivuga ko ubwo bwoko bwa 2 bw'imbasa bwacitse, iyi gahunda y'ikingira ireba abana bose bakivuka kugeza ku myaka 7, hari icyuho mu bwirinzi bw'imibiri yabo".   

Birungi Annet ashinzwe ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri UNICEF avuga ko bifuza ko byibura muri iki gikorwa barimo hakingirwa abana bangana na 98% bazaba babonye uru rukingo kuko ariko kubakirwa ubudahangarwa bw'imibiri yabo.

Naho Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko kuba baturiye ibihugu birimo iki cyorezo bagiye gushishikariza abaturage guhindura imyumvire.

Yagize ati "hari uburyo bwo kwitwara bugenda bushyirwaho bugaragazwa, tugashishikariza abaturage kubikurikiza, icyambere ni uku gukingira abana, ikindi ni ikijyanye n'isuku".   

Muri iki gihe kingana n’iminsi 5 hazakingirwa abana barenga miliyoni 2 n’ibihumbi 2754, buri mwana akazatwara angana n'iyero rimwe n'igice.

Ku isi yose mu mwaka 1998 abana ibihumbi 350 bo mubihugu 125 bari barwaye imbasa bitewe n'umwanda. Kugeza ubu gukingira muri rusange mu Rwanda biri kuri 98% naho abangana na 30% ntibakingiwe.

Iyi ndwara iheruka kugaragara bwa nyuma mu 1993 mu karere ka Rusizi. iyi ndwara y’imbasa nta muti igira kiretse urukingo gusa.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Nyanza

 Jul 25, 2023 - 07:29