Nyabihu: Abacuruzi barasaba ko ikibazo cy'ihindagurika ry'imisoro cyahabwa umurongo

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kora ryo mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe no kuzamurirwa imisoro kwa hato na hato bikababera umuzigo utoroshye.

kwamamaza

Aba bacururiza mu soko rya Kora ho mu karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n'izamurwa rya hato na hato ry’imisoro basabwa gutanga itajyanye n’ubushobozi bafite aho bavuga ko mu gihe kitarenze umwaka bamaze kongezwa umusoro inshuro 3 zose ngo akaba ari umuzigo utaboroheye dore ko ibyemezo bifatwa bibitura hejuru.

Ngo kuba bazamurirwa imisoro bya hato na hato mu buryo butajyanye n’ibishoro bafite ngo bituma bakorera mu bihombo kuburyo nta terambere rindi bashobora kugeraho.

Umwe yagize ati "ntaho iterambere ryaturuka mu gihe umuntu akora agasora amafaranga menshi ataninjije byibuze ku kwezi".

Undi yagize ati "imikorere ya hano iri hasi ntabwo twagakwiye kuba amafaranga dusora angana n'ibintu dukora muri iri soko".

Impamvu ituma aba bacuruzi basaba ko ubuyobozi bwasuzuma ikibazo cyabo bakaba bagabanyirizwa imisoro batanga kuko ngo ari umuzigo ubaremereye cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Muhirwa Robert avuga ko iki kibazo aribwo bakimenye ariko ko bagiye kugisuzuma ngo kuko inama jyanama y’akarere ariyo yemerewe kuzamura iyi misoro yonyine.

Yagize ati "icyo kibazo ntabwo bigeze bakingezaho ariko ntabwo imisoro yazamuka uko byiboneye, iyi misoro y'inzego z'ibanze igenwa n'inama njyanama y'akarere, nta wagerageza ngo azamure umusoro uko yishakiye, njyiye gukurikirana ndebe abafite iki kibazo".  

Aba bacuruzi kandi banavuga ko kugira ngo habeho imikoranire myiza igamije iterambere hatagize uhutazwa cyagwa se ngo aremererwe, bajya bagira uruhare mu bibakorerwa aho kugira ibyemezo bijye bifatwa bibiture hejuru bibabere umuzigo ubaremereye nk’uko iki kibazo cyo kongezwa imisoro bya hato na hato cyabaye.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Nyabihu

 May 15, 2023 - 07:35