Hakwiye gushyirwaho ubugenzuzi bwimbitse ku mishinga ihombya Leta

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iravuga ko hakwiye gushyirwaho ubugenzuzi bwimbitse ku mishinga ihombya leta nyuma yo kwigwa no gukorwa nabi nyamara iba yatwaye leta akayabo k’amafaranga.

kwamamaza

Aherekejwe n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’imari ya Leta, Alexis Kamuhire umugenzuzi mukuru kuri uyu wa 2 yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari ya Leta yo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Yagaragaje ko hari imishinga ya Leta ishorwamo amafaranga ariko nyuma bikarangira itageze ku ntego yayo ibyo bigahombya Leta ku buryo bugaragara, ibyatumye Abadepite n’Abasenateri basabira iki kigo cy’ubugenzuzi bw’imari ya Leta ubushobozi kugirango barusheho kugaragaza ibikorwa bitakazwaho amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwe yagize ati "dukurikije uburemere bw'intege nke zigenda zigarara mu gukosora amakosa y'urwego rw'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta, byaba ari akarusho habayeho kongerera ubushobozi urwego rw'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta ku buryo aho basanze ibitarakozwe neza bajya bagira uruhare mu gufata ibyemezo bifasha mu gutanga inama cyangwa se n'ibijyanye n'ibihano byaba ari ingamba zikomeye". 

Alexis Kamuhire umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’imishinga ihombya Leta bagira inama ibigo n’inzego za Leta kugirango babashe gukiranuka n’icyo kibazo.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yagaragaje ko amafaranga yasohotse mu buryo budakurikije amategeko yazamutse ava kuri miliyari 3 na miliyoni 200 mu mwaka ushize agera kuri miliyari 6 na miliyoni 45 muri uyu mwaka, hanasabwe gushyiraho ingamba zose zishoboka ku bafite imicungire y'imari mu nshingano kugirango hakumirwe amakosa nkayo.  

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 3, 2023 - 07:44