Kamonyi: Ikibazo cya mudasobwa nke mu bigo by'amashuri kiracyari imbogamizi

Abarezi n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusave riherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu Majyepfo barashimira ko kugeza ubu bafite umuriro w’amashanyarazi, mu bihe byahise ntawo bagiraga ariko bakagaragaza imbogamizi z’uko nta mudasobwa zihagije iki kigo gifite ibyo bigatuma batiga uko bikwiye amasomo y'ikoranabuhanga.

kwamamaza

Hagenimana Evode na Gisubizo Jeanne Sylivie ni abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusave ni abatangabuhamya bw’uko icyo kigo nyuma yuko kibonye umuriro w’amashanyarazi kitagiraga kuva mbere ari ibyo kwishimira kuko ngo uwo muriro uzabafasha kwiga amasomo ajyanye na mudasobwa dore ko ngo ibyo babyumvaga mu magambo gusa.

Hagenimana Evode yagize ati" tutari twabona umuriro w'amashanyarazi byari bigoye ku munyeshuri kugirango twige isomo ry'ikoranabuhanga ntabwo twabashaga kuryiga bihagije ariko baribarazanye imirasire y'izuba, tukaba ariyo dukoresha twiga isomo ry'ikoranabuhanga aho umuriro uhagereye nabwo biradufasha na nimugoroba iyo tubonye umwanya tugira igihe cyo gusubiramo amasomo tukiga neza, iyo twabaga tugiye mu bizamini by'amasomo y'ubumenyingiro wasangaga batubariza ku mpapapuro ariko aho umuriro uhagereye dushyira mu ngiro ".

Gisubizo Jeanne Sylivie yagize ati "iki kigo kitaragira umuriro byaratugoraga kwiga isomo ry'ikoranabuhanga kuko twaryigaga mu magambo gusa ntitubashe kuryiga mungiro, twigaga mu magambo batubaza mu bikorwa ugasanga biratugoye kubera ko tutakundaga kwiga dukoresheje mudasobwa kubera nta muriro".

Nsekarije Deogratias umuyobozi mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusave avuga ko nubwo babonye umuriro w’amashanyarazi ariko ubuke bwa mudasobwa zibarizwa muri iki kigo biracyari imbogamizi ku myigire n’imyigishirize y’isomo ry'ikoranabuhanga.

Yagize ati"mudasobwa ebyiri zisanzwe zikora mu biro,iyo rero bageraga mugihe cyo gushyira mu bikorwa izo zose twarazitangaga ariko birumvikana ko ari nkeya cyane ni agatonyanga ugereranyije mu bana biga amashuri yisumbuye barenga magana tatu washyiraho n'abiga mu mashuri abanza kuberako bagomba gukoresha ikoranabuhanga ndetse n'abarimu mu myigire n'imyigishirize nabo bagomba gukoresha mudasobwa mubyukuri ikibazo cya mudasobwa kiracyari imbogamizi iwacu ariko twagikozeho ubuvugizi twiteguye ko badusubiza batwemerere ko natwe baduha mudasobwa 'positivo' cyangwa baduha se mudasobwa  muri rusange na one laptop per child".

Gusa ngo hari gushakwa ubushobozi kandi hizewe ko ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye icyo kibazo kizabonerwa umuti .

Dr.Nahayo Sylvere umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yagize ati"nkuko bigaragara ntabwo turagera ku rwego tubasha kuzigeza ku ibigo byose ariko ibigo twashyize imbere,hari urutonde rw'ibigo bigiye guhabwa umuriro muri iy'iminsi igiye kuza kuburyo twibwira ko nibidukundira tuzagera ku bigo byinshi bishoboka kandi gahunda irahari mu buryo bugaragara ,rero kubijyanye naba banyeshuri batabasha kwiga isomo cyangwa se batabasha kuba bafite za mudasobwa ngo zibafashe mu bushakashatsi, icyo nacyo n'ikibazo mu byukuri tubona yuko gisaba kugirango dukomeze gushakishe ubushobozi, icyo twifuza nuko abana bose bakwiga kandi bakabasha kubona ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi, ari kubufatanye n'abafatanyabikorwa n'ababyeyi dukomeje kujyenda tuganira ngo turebeko twabona igisubizo kijyanye no kubona za mudasobwa aho zitari ku mashuri,uko tujyenda tuganira n'abafanyabikorwa tuzagera ku rwego tubasha kubona za mudasobwa ku bigo bitazifite kuko hari naho ziri kandi abana biga neza".

Nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa muri gahunda ya ‘One Laptop per Child’,yatangiye mu mwaka wa 2008 hakunze kumvikana  impungenge no kugerwaho kw’intego ya Leta y’u Rwanda yo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Bitewe na mudasobwa nke mu bigo bimwe na bimwe byiganjemo ibyo munce z’ibyaro bitagira umuriro w’amashanyarazi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudance

 Oct 10, 2022 - 11:54