Musanze: Bahangayikishijwe n'indwara y'amaso iri gutuma bahuma

Abatuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka baravuga ko bahangayikishijwe n'uko indwara y’amayobera iri gufata mu maso bagahuma ishobora gukwirakwira muri benshi.

kwamamaza

Iyi ndwara y’amaso iri gufata abiganjemo abo mucyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu mudugudu wa Duterimbere mu  murenge wa Shingiro w'akarere ka Musanze, ngo baba baribwa mu maso nkabafitemo ibyuma, bikarangira batagishoboye kureba.

Hari abagaragaza ko batewe impungenge n'uko iyi ndwara ishobora gukomeza gukwirakwira muri benshi, nyamara nabo ubwabo bakaba bataramenya ubwoko bw'iyi ndwara.

Inzobere mu by'ubuzima, zigaragaza ko iyi ndwara y'amaso ahanini iterwa n’umwanda.

Mu gushaka gusobanukirwa neza iby'iyi ndwara, Umuyobozi mukuri w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert yayigaragaje mu butumwa bugufi yageneye Isango Star, anavuga ko ibitaro ayobora biri kugira uruhare runini mugufasha abayirwaye kandi ko bari koroherwa.

Yagize ati "ni uburwayi buterwa na mikorobe zandura za bagiteri, abarwayi twabagezeho banabonye imiti ubu barimo koroherwa, baje mu bitaro kugirango tubakorere ibizamini birenze ibyashobokeraga aho twabasanze batuye kandi nabyo byakomeje kugaragaza ubwo burwayi, igikorwa si ukubavura gusa ahubwo hari no gufatanya n'inzego z'ibanze tukabigisha kugira isuku, dukomeje gufatanya n'ikigo nderabuzima cya Shingiro tubakurikirana".

Ku ikubutiro indwara ikibageramo, hari abari batangiye kuyiha amazina atariyo arimo nk'imitezi y’amaso n’ayandi.

Mu gutanga umucyo kuri iki kibazo Bwana Mugabowagahunde Maurice umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko iki kibazo bakimenye mu bambere, hamaze kurwara abantu 40, muri uyu mudugudu wa Duterimbere, bakaba bakomeje kubaba hafi kandi ko abenshi bari koroherwa.

Yagize ati "abaturage bagize ikibazo cy'uburwayi bw'amaso hakiyongeraho n'ikibazo cy'isuku nke yatumye iyo ndwara yandurwa n'abantu benshi, harwaye abantu bagera kuri 40, turi kubaha ubufasha bwo kubakangurira isuku kugirango bagire umuco be kuba bategereje ko inzego z'ibanze zigomba kuza kubakorera isuku, ubuyobozi buzongera bubasure ku nshuro ya 3 kuva icyo kibazo cyaba".    

Ubu burwayi bw'amaso butaragaragarizwa izina bwihariye buterwa na mikorobe nkuko bigaragazwa n’abaganga, hakomeje gukurikirana ababurwaye ndetse n’abagaragaza ibimenyetso byabwo, ku bufatanye bw’inzego zibanze n’inzego z’ubuzima.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Sep 11, 2023 - 13:34