Urubyiruko rugaragaza ko amayeri akoreshwa mu kwaka ruswa agenda ahinduka bigatuma batabasha kuyirwanya

Urubyiruko rugaragaza ko amayeri akoreshwa na bamwe mu bashaka gutanga cyangwa kwakira ruswa agenda ahinduka bigatuma bamwe batabasha kuyirwanya uko bikwiye.

kwamamaza

Iyo wumvishe ibitangazwa n’urubyiruko rwibumbiye muri Club zo kurwanya ruswa bagaragaza ko ibyuho bya ruswa bigenda bigaragara ariko bagatanga amakuru bakanafatanya n'inzego guhangana nabyo bafatanyije n'urwego rw'umuvunyi.

Imvugo zo gusaba ruswa zikoreshwa n’abayaka ndetse n'abayitanga nazo Emmanuel umwe muri uru rubyiruko agaragaza ko ziba intambamyi mu gukumira no ruswa nk’urubyiruko.

Yagize ati "hari uburyo ruswa yatangagwamo cyangwa hari imvugo zavugwaga ariko uyu munsi zarahinduwe, niba baravugaga bati zana ikiziriko cy'ihene cyangwa cy'inka batanga gira inka uyu munsi wa none ntabwo barimo basaba ikiziriko,hahandi turi muri za kaminuza urwego rw'umuvunyi, inzego zitandukanye batwegere baduhe nayo makuru mashya tuyamenye".    

Mu butumwa butangwa n’urwego rw’Umuvunyi ni uko urubyiruko ari ishingiro rya byose mu kurwanya ruswa mu Rwanda.

Madame Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru yagize ati "kwimakaza indangagaciro hirya no hino mu kwirinda ruswa no kwirinda kuyitanga, gutanga amakuru ahari ibyuho byayo ariko no kugira uruhare muri za politike zitandukanye z'igihugu, nk'urubyiruko murasabwa byinshi kuko ahazaza muhafite mu biganza".  

Tetero Solange umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco avuga ko urubyiruko rukwiye kujya rutinyuka gutanga amakuru kuri ruswa aho ruyibonye nta bwoba.

Mu biganiro Urwego rw’umuvunyi rwagiranye n'urubyiruko rutandukanye rwibumbiye mu mahuriro y'urubyiruko hirya no hino mu gihugu, rwanahembye abanyamakuru bakoze inkuru zicukumbuye kuri ruswa ndetse n’amahuriro y’urubyiruko yakoze neza mu guhangana na ruswa n’akarengane.

Imibare itangwa n’urwego rw’Umuvunyi n’uko u Rwanda rwihaye intego ko muri 2024 kurwanya ruswa bizaba bigeze ku kigero cya 92.2% bivuye kuri 86% rwariho mu mwaka wa 2016.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 8, 2022 - 07:51