Musanze: Hari Abaturage bavuga ko bugarijwe n’akarengane gakomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo ku mutungo

Ubwo Umuvunyi mukuru yageraga mu karere ka Musanze muri gahunda yo kurwanya no gukumira ruswa no kurwanya akarengane abagatuye mo bamwakirije uruhuri rw’ibibazo byiganjemo akarengane gakomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku mutungo n’ibindi.

kwamamaza

Ubwo Umuvunyi mukuru yageraga muri aka karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, muri gahunda yo gukumira ruswa no kurwanya akarengane abatuye muri aka karere bamwakirije uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ibikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo n’ibindi.

Umuvunyi mukuru Mm. Nirere Madeliene yavuze ko hari impinduka nyinshi ziri kugaragara aho iyi gahunda yo gukumira ruswa no kurwanya akarengane iri kunyura.

Yagize ati “gahunda yo gukurikirana ibibazo by’abaturage tubasanze mu mirenge yabo igira umusaruro kuko twigisha abaturage ariko tukumva n’ibibazo byabo, buri kibazo gihabwa umurongo kandi kigahabwa n’igisubizo, ni gahunda ifite akamaro gakomeye kuko twumva ikibazo mu mizi tukumva abatangabuhamya tukajya naho ikibazo kiri”.

Abaturage bashima ko iyi gahunda iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo byari byarananiranye,gusa bakanasaba ko yazakomeza.

Umwe yagize ati “iyaba byabagaho buri mwaka umuntu akihererana ikibazo ariko avuga ati umunsi uyu nuyu nzabona umuvunyi mukuru nkimubwire nibura nduhuke”.

Undi yagize ati “abantu baravunitse mu mitwe, twabuze uwo tubwira twabuze nuwo tubaza”.

 Ahenshi mu gihugu gahunda yo gukemura ibibazo byananiranye Umuvunyi mukuru yisangiye abaturage aho batuye, yishimirwa na benshi kuko igira uruhare mu guha umurongo ibyanze gukemuka ibindi ikabishyiraho akadomo.

Uretse aba barasiragiye mu nkinko kubera kutanyurwa n’imyanzuro yazo, abagaragaza akarengane bakorewe mu nzego z’ibanze n’ahandi, ntihabura no kwibazwa impamvu ibi bibazo biba byaranze gukemuka bigategereza Umuvunyi mukuru n’izindi nzego zo hejuru nyamara haba hari abayobozi  baba barikumwe n’abaturage baba bashinzwe ku  bakemurira ibyo bibazo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze

 Mar 22, 2023 - 08:55