Abanyarwanda baba hanze bahura n'imbogamizi mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Kuri uyu wa Mbere mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda maze iyigaragariza y'uko Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bafite ubushake n’ubushobozi bwo kugira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ariko bakabangamirwa n’imbogamizi zitandukanye aho bakeneye ko bafashwa bakoroherezwa.

kwamamaza

Mu nama y’umushyikirano ku nshuro ya 18 yabaye mu kwezi kwa 2 uyu mwaka hari hatumiwemo n’abanyarwanda baba hanze, bamwe muri abo bagaragaje ko n'ubwo baba hanze y’u Rwanda ariko nabo bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu binyuze mu nzira zitandukanye.

Ninabyo byatumye komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena iganira na Banki nkuru y’u Rwanda ku buryo abo bakoroherezwa n'inzitizi zigakurwaho.

Madame Ndangiza Murangwa Hadija Perezidente w’iyi komisiyo ati "ibyakorwa kurushaho ni byinshi, hari ibyo bagarutseho bo ubwabo tuganira nabo, icyambere ubushake burahari bwo guteza imbere igihugu cyabo ariko bakavuga bati ubwo buskake inzira zo koherezamo amafaranga zirabagora........."   

Bwana John Rwangombwa Guverineri wa banki nkuru y'igihugu avuga ko bisaba ko inzego zikorana, inzitizi n’imbogamizi bahura nazo zigakurwaho.

Yagize ati "ni kureba mu gihugu runaka imiyoboro ikora ni iyihe abantu bakamenyeshwa hakabaho no kubyamamaza, niba uri muri Mozambique ukamenya umuyoboro wakoresha mu kohereza amafaranga mu Rwanda, ibyo ni gahunda twashyiraho yo gushaka amakuru ahagije abantu bashobore kuba bafashwa kumenya uko bakohereza amafaranga hano". 

BNR itangaza ko mu mwaka wa 2020-2021 amafaranga yinjiye mu gihugu aturutse mu banyarwanda baba hanze agera kuri mu miliyoni 333 , naho 2021-2022 hinjiye angana na miliyoni 480 z'amadorali ya Amerika.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star Kigali

 Oct 24, 2023 - 14:02