
Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 8.9% mu mwaka wa 2024
Mar 20, 2025 - 11:23
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda w’umwaka wa 2024 wiyongereyeho 8.9% kuko wageze kuri miliyari ibihumbi 18,785 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari ibihumbi 16,626 wariho mu mwaka wa 2023.
kwamamaza
Raporo nshya y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iragaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2024 wazamutse ku kigero cya 8.9%, ugereranyije ibihembwe by’umwaka uko ari 4 ubona ko muri bibiri bya nyuma habayeho kugabanuka bitandukanye na bibiri bya mbere.
Ivan Murenzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, asobanura ko iri gabanuka ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi nawo wagaragaje guhindagurika.

Ati "ibihembwe bibiri byanyuma bw'umwaka kuba byaragiye munsi gato y'ibihembwe bibiri bya mbere, impamvu y'ingenzi ni umusaruro w'ubuhinzi mu gihembwe cya mbere cy'ubuhinzi wagenze neza cyane wiyongera ku rugero rw' 8%, ubwo bwiyongere bugira uruhare runini ku gihembwe cya mbere n'igihembwe cya kabiri cy'umusaruro mbumbe, igihembwe cya kabiri habayeho kwiyongera kw'ibice bibiri gusa, ubwiyongere bw'umusaruro w'ubuhinzi mu gihembwe cya kabiri bwari munsi y'igihembwe cya mbere, nibyo bituma umusaruro mbumbe mu gihembwe cya 3 n'icya 4 ujya munsi ho gato y'igihembwe cya mbere n'icya kabiri".
Muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda ukomeza kuzamuka buri mwaka, ibitanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda, gusa hari abagaragaza impungenge ko kuba hari ibihano bigenda bifatirwa u Rwanda ndetse no gucana umubano na bimwe mu bihugu bishobora guhungabanya ubukungu bwarwo.
Yussuf Murangwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi asobanura ko ntangaruka zikomeye bizagira ndetse leta y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kuzikumira.

Ati "ntabwo tubona ko hazaba ingaruka mbi zikomeye, ntazihari bitewe n'ibintu bibiri, icya mbere turabona ko tumaze igihe kinini cyane ubukungu bwacu buzamuka neza, leta ishyiraho ingamba z'ubukungu zifatika na porogaramu nyinshi leta ikora ifatanyije n'abanyarwanda bose mu byiciro bitandukanye, tubona ko ingaruka niyo zaba ntabwo zaba zikomeye kandi zaba ari iz'igihe gito cyane, tuzakomeza kubikurikirana hafi kandi nka Minisiteri hari ingamba tugomba gufata kugirango izo ngaruka zibe nkeya cyane bishoboka, dufite icyizere ko nta kibazo kizaba gihari".
Mu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023. Ubuhinzi bwagize uruhare rungana na 25% by'umusaruro mbumbe wose, inganda ziharira 21%, mu gihe serivisi zagize 48%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


