Ngoma: Hari abaturage bavuga ko ibyo babona ku gishushanyo mbonera cya Gare ataribyo biri kubakwa

Hari abaturage bo mu karere ka Ngoma bavuga ko abubaka gare nshya y'akarere babasondetse kuko ibiri ku gishushanyo mbonera bitandukanye n'ibiri kubakwa, dore ko ahagombaga kujya inzu igeretse hashyizwe urupangu, naho ahari bujye urupangu hashyirwa utuzu duto,bityo bagasaba ko ibiri ku gishushanyo mbonera byakubahirizwa.

kwamamaza

Aba baturage bo mu karere ka Ngoma by’umwihariko abo mu mujyi wa Kibungo,batangazwa n’imyubakire y’agare nshya y’akarere ka Ngoma, aho bavuga ko ibiri ku gishushanyo mbonera bitandukanye kure n’ibyo babona, kuko ahari inzu igeretse ku gishushanyo mbonera,kuri ubu hubatse urupangu.

Ni mu gihe bavuga ko ahagombaga kujya urupangu, hubatse utuzu duto cyane tutajyanye n’icyerecyezo kandi tukaba tutagaragara ku gishushanyo mbonera.

Aba baturage barasaba ko ibigaragara ku gishushanyo mbonera cya gare nshya ya Ngoma iri kubakwa,byashyirwa mu bikorwa abayubaka bakirinda kubasondeka kuko bari bizeye ko hazubakwa inzu igeretse ariko bakaba batayibona.

Ku myubakire ya gare nshya ya Ngoma abaturage bafitiye impungenge,umuyobozi w’abikorera mu karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, aragira icyo abivugaho.

Yagize ati "nkatwe nk'abikorera twe tuzi neza ko uko bigaragara ku gishushanyo, ntabwo cyamanikwa hariya atariko bizagenda, niko bizagenda".

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie,amara impungenge abaturage bafite z’uko abubaka gare ya Ngoma bashobora kuzabasondeka bakubaka ibitari ku gishushanyo mbonera,akavuga ko iyo nzu igeretse batabona,izubakwa mu kiciro cya kabiri.

Yagize ati "irimo ibyiciro 2,iyo babona ni ikiciro cya mbere,iyo nyubako bavuga izajyaho ku kiciro cya 2, nibarangiza ikiciro cya mbere kuko ni uwikorera azabanza arebe ko hasi hakora, hakore hamuhe umusaruro noneho akore n'ikiciro cya 2, ikiciro cya 2 kizaba kirimo iyo nzu igeretse ahubwo izaba igeretsemo 2 , abaturage ntibihebe iyo nzu turayifite ntabwo yavunjwemo utwo two ku ruhande".

Gare nshya y’akarere ka Ngoma izuzura itwaye agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera, izaba ifite ibice bitatu birimo parikingi y’imodoka ziyinjiramo, inzu y’ubucuruzi igeretse kabiri ifite imiryango ireba muri gare ndetse n’indi y’ubucuruzi ireba muri kaburimbo Kayonza-Rusumo.

Abaturage bakaba basaba ubuyobozi bashikamye, gukurikirana neza imyubakire yayo,bikazakorwa nk’uko biri ku gishushanyo mbonera kuko ibyo babona bibatera impungenge ko abayububaka bashobora kuzayisondeka bakayigira gare iciriritse kandi izaba mpuzamahanga, kuko haca umuhanda Rusumo-Ngoma-Nyanza mu majyepfo ndetse na Rusumo-Kayonza-Kigali.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Feb 24, 2023 - 07:53