Musanze: Bahangayikishijwe n'ubuzima bw'abantu bavuga ko bavumbuye zahabu mu misozi

Abatuye mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi n’amagana bigabije imirima y’abaturage iri mu kibaya bagacukura mo zahabu binjira mu misozi ntawe babajije ngo n’abayobozi bashatse kujya kureba ibikorerwa mo bagakubitwa.

kwamamaza

Ukigera ku gasongero ko kuri uyu musozi uri mu kagari ka Cyabararika umurenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze aho uba witegeye ikibaya cya Gatare gihuriweho n’imirenge yombi uwa Gacaca nuwa Muhoza yo muri aka karere, usanganirwa n’amajwi aba yirangira muri nyiramubande, agira ati imvura iraguye, imvura iraguye, ngo icyo ni icyimenyetso cyuko baba babonye umuntu udasanzwe muri ako gace baburira abarimo hasi kwitegura kwiruka no kurwana.

Urugero rwa hafi n’umuyobozi w’umudugudu wa Gatare Mujyambere Faustin uherutse gukubitirwamo aje kureba ibibera mu mudugudu ayobora.

Yagize ati "njye na mutekano bigeze kudukubitiramo, uwo bishobora kugwaho baturenganya, natanze raporo 2 ko ibintu binyobeye, kuko abantu ni benshi cyane banyiciramo".  

Urundi rugero ni urw'umwe mu bahafite imirima yigabijwe n’abantu babarirwa mu gihumbi n’amagana avuga ko iyo ababajije iby’amasambu yabo harimo abakubitwa bakabagira abasazi.

Yagize ati "barahigabije twavuga ngo nibaduhe n'amafaranga bakavuga ko ntayo baduha, ugezemo baramukubita, mudugudu ntiyahakandagira, abayobozi barahageze barananirwa".   

Aba baturage bashingiye ku kuba n’ubuyobozi bitabaza buhakubitirwa abandi bakanakubitanwa nabo, bifuza imbaraga zisumbuyeho zirimo n’iza gisirikare.

Uretse kuba iki kirombe kiri mu karere ka Musanze ari naho hava umubare mwinshi w'abaza gucukuramo amabuye y'agaciro haniyongeraho n’abaturuka mu karere ka Burera,Gakenke, n'aka Gicumbi nko mu mirenge ya Manyagiro na Kiyombe, ibituma bagera mu gihumbi n’amagana.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko hari abarenga icumi bamaze gufatwa bikekwa ko bafitanye isano n’iki kirombe, gusa nawe akavuga ko hakenewe imbaraga zihuriwe n’izumutekano ngo bitewe n’imbaraga z’amafaranga babona zibirimo.

Yagize ati "nta muntu uzwi nyiri iki kirombe uri hariya, ni ikirombe kikoze mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ni ibintu bikorwa bwihishwa ku buryo utabona uhagarara avuge ngo iki kirombe ni icyanjye, muri uko kuba babikora rwihishwa twashatse amakuru ubu dufite urutonde rw'abantu 10 bitwa ko aribo ba nyiri ibyo birombe, abashoramo amafaranga , twarushyikirije Polisi na RIB".   

Ngo kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubitirwa mo ibi Meya Janvier avuga ko aribwo yabyumva ati "abo bayobozi baba barihereranye amakuru".

Yagize ati "kumva ko hari umuyobozi w'umudugudu wakubitiweyo ntacyo nari nabona nta n'umuyobozi w'umudugudu wari wakituzanira, ubwo niwe waba warihereranye ingorane yagize muri ako kazi ntasabe ubufasha ku buyobozi bumukuriye".   

Kugeza ubu iki kirombe ntiharamenyekana nyiracyo naho aba, hari abavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw'abatari bake baba bari muri iki kirombe, kuko uretse n'ababa bagaragara hejuru no hasi mu myobo ifite hagati ya metero 10-8 haba harimo abandi bifashishije inzego kugirango bageremo.

Uretse ababirebera kuruhande nabo bavuga ko hari imbaraga nyinshi zitaramenyekana zihishe inyuma y’iki kirombe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bugaragaza ko hakenewe imbaraga zihuriweho n’inzego zose.

Inkuru ya Emmnauel Bizimana /Isango Star  Musanze

 May 22, 2023 - 08:05