Inkiko zo mu karere zikwiye guhuza amategeko y'ubutabera

Mu Rwanda hari kubera inama ya 19 y’Abacamanza n’Abanditsi b’Inkiko bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAMJA : East African Magistrates and Judges’ Association) iri kwigira hamwe no kugenzura ingamba zihuriweho z’ubutabera zifasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, inama abayobozi b’urukiko rw’ikirenga mu bihugu binyamuryango bya EAC bavuga ko bayitegerejeho guhuza ubumenyi ku gutanga ubutabera buboneye.

kwamamaza

Imwe mu ntego z'ingenzi z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ni ugushimangira ubufatanye bw’akarere no kuzamura iterambere ry’akarere. nyamara, ibyaha byambukiranya imipaka, birimo abinjira mu bihugu mu buryo butemewe, ubucakara bugezweho, amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere, amakimbirane ashingiye ku masezerano hagati y’ibigo by’ubucuruzi, ibibazo byo kwishyuza imyenda, ibyaha bya ruswa n’ibindi bibangamira uburenganzira bwa muntu bigakoma mu nkokora iyi ntego, biracyabangamiye ukwishyira hamwe kw’akarere.

Byinshi muri ibi bibazo bisaba imbaraga n’ubufatanye mu kubikemura, kandi mu kubahiriza amategeko yashyizweho, rimwe na rimwe bisaba ubufatanye bw’akarere.

Nko ku cyaha cya ruswa, Marie Immaculée Ingabire, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) ishami ryawo ry’u Rwanda avuga ko ubusanzwe bitari byoroshye gukurikirana uwabonye uko acika ubutabera bw’igihugu kimwe akajya mu kindi cyo mu karere mu gihe akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Yagize ati "upfa gusa kurenga umupaka w'u Rwanda niyo naba nkureba uhagaze hariya hakurya ariko wavuye kuri ubu butaka nta kindi nagukoraho, turabona ko bigiye gutanga icyizere kandi natwe nk'abafatanyabikorwa babo tuzakomeza gukurikirana kugirango turebe niba koko bishyirwa mu bikorwa". 

Hon. Prof. Ibrahim Juma, Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, avuga ko inama ibahurije i Kigali mu Rwanda ikwiye kubabera uburyo bwo kwiga ku nzira zo guhangana n’iki cyaha cya ruswa.

Yagize ati "ndatekereza ko dukwiye guhaguruka tugahangana n'iki kibazo ndetse tukamenya neza ko turanduye ruswa tugifite mu nze go zacu". 

Wakwibaza icyo abari mu nzego z’ubutabera bazungukira mu minsi ine bagiye kumarana mu nama iri kubahuriza mu Rwanda. Iki ni igisubizo cya Dr. Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda.

Yagize ati "Abari mu rwego rw'ubucamanza mu bihugu byacu bashobora kungukiramo nuko duhura noneho tukaganira uburyo turangiza neza inshingano zacu zo gutanga ubutabera mu bihugu byacu". 

Iyi nama ihuje abagize abanyamuryango bagera kuri 400 b’ihuriro ry’Abacamanza n’Abanditsi b’Inkiko bo muri Afurika y’Iburasirazuba ryitwa East African Magistrates and Judges’ Association mu rurimi rw’icyongereza, barimo Aboyobozi b’urukiko rw’ikirenga, abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko mu bihugu bitandukanye bigize uyu umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Nov 8, 2022 - 07:10