Koza igisebe cy'uwarumwe n'imbwa bigabanya kwandura ibisazi byayo

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda RBC,kirasaba abantu bose ko igihe bagize ibyago byo kurumwa n’imbwa, bajya bihutira koza igisebe cy’aho yabarumye bifashishije amazi meza n’isabune mbere y’iminota 15, kuko bibarinda indwara y’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.

kwamamaza

Ikibazo cyo kurumwa n’imbwa igatera umuntu indwara y’ibisazi by’imbwa iyi iri mu ndwara zititaweho mu Rwanda,ni kimwe mu bibazo bihangayikishije kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu warumwe n’imbwa itarakingiwe ikamutera ibisazi byayo, 100% uwo muntu yitaba Imana.

Ibi bivugwa na Dr. Richard Nduwayezu uhagarariye umuryango WAG ushinzwe gukura imbwa ku muhanda ndetse no kwita ku kugabanya indwara y’ibisazi by’imbwa.

Yagize ati "iyo umuntu afashwe n'indwara y'ibisazi by'imbwa 100% yitaba Imana, umuntu wariwe n'imbwa cyagwa warwaye ibisazi by'imbwa yitaba Imana akenshi, ikindi kandi bishobora kumugiraho ingaruka no muburyo bw'imitekerereze".  

Usibye kuba imbwa yaruma umuntu igihe yasaze,akenshi imuruma iyo yayishotoye cyangwa akaba yayibonye akiruka ikaba yamwirukaho ikamuruma ikamutera igisebe,ku buryo byatuma umuntu atakaza amafaranga menshi yivuza,bityo abantu bakagirwa inama yo kutajya bashotora imbwa aho bayibonye hose cyangwa ngo biruke nkuko bigarukwaho Dr. Richard Nduwayezu.

Yagize ati "uko uyitayeho cyangwa uko abantu bayifashe niko nayo yitwara, abenshi baribwa n'imbwa kubera ko usanga baba bazishotoye kireka ari ya mbwa ifite ibisazi by'imbwa ariko akenshi umuntu aribwa n'imbwa uyibonye ku muhanda ukayitera amabuye, ukayirukankana ugasanga nayo ishatse kwirwanaho".   

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Rwanda,avuga ko utitaye ko warumwe n’imbwa yasaze cyangwa nzima,umuntu wese wagira ibyago byo kurumwa n’imbwa,mbere y’uko ajya kwa muganga,yajya yihutira kwoza igisebe n’amazi meza n’isabune, kuko birinda gufatwa n’indwara y’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.

Yagize ati "iyo umuntu arumwe n'imbwa hari ubuvuzi butangwa ariko hari n'ibyo umuntu ashobora kwikorera byihuse, ni byiza ko mu gihe umuntu arumwe n'imbwa yoza igisebe aho imurumye akacyoza n'amazi atemba cyangwa se yisuka nk'amazi ya robine".

Yakomeje agira ati "ntabwo ari byiza ko igihe uri kwoza igisebe utambika ikirenge cyangwa akaboko mu ibase ahubwo usuka amazi kuri icyo gisebe ugashyiramo n'isabune ukabikora mu gihe cy'iminota 15, ibyo bikugabanyiriza ibyago byinshi byo kuba wakwandura iyo ndwara ariko ntibiba birangiriye aho umuntu yihutira kujya kwa muganga noneho bakamuha indi miti imufasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri kugirango utane niyo virusi ndetse akaba yabona n'urukingo rumufasha kuba rwamukingira kuba yagera aho arwara ibyo bisazi by'imbwa".

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko buri mwaka, abantu bari hagati 500-1000 barumwa n’imbwa bicyekwa ko zifite ibisazi,gusa ntabwo ari zose ziba zifite ibyo bisazi.

Ni mu gihe umwaka ushize wa 2022,abantu batatu bapfuye bazize kurumwa n’imbwa zifite ibisazi. Abatunze imbwa bakaba basabwa kujya bazikingiza buri mwaka indwara y’ibisazi ndetse bakazirinda gusohoka ngo zijye kuzerera ku gasozi ahubwo bakazitaho uko bikwiye.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star 

 Jan 30, 2023 - 07:46