Muri 2024 ibigo by'amashuri bizaba bifite interinete 100%

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iravuga ko mu mwaka wa 2024 uzarangira amashuri yose afite umuyoboro wa interenete 100%, aho kugeza ubu icyo gikorwa cyo gukwirakwiza interenete mu mashuri kigeze kuri 60%.

kwamamaza

Innovation Africa summit ni inama ihuza aba Minisitiri b’uburezi muri Afurika ab’ikoranabuhanga n’abandi bafatanya muri urwo rwego, bahuriye i Kigali mu Rwanda, aho iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 11 ikazamara iminsi 3, igamije guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Twagirayezu Gaspard Minisitiri w'uburezi ati "ibiganiro byibanze ku kureba hamwe ibibazo biri mu burezi muri Afurika ariko nanone n'uburyo ikoranabuhanga ryadufasha kubikemura, twaganiriye akamaro ko gukora integanyanyigisho nziza zireba ku bibazo dufite n'uburyo Afurika yakomeza gutera imbere binyuze mu burezi, tureba hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha kwigisha ayo masomo tunarebera hamwe uburyo ibihugu bishobora kugera kuri ibyo bikoresho".     

Kugirango ibyo bigerweho 100% ngo haracyari imbogamizi mu bihugu bimwe na bimwe nkuko bivugwa na Prof. Salihu Abdulwaheed Adelabu komiseri w’uburezi ikoranabuhanga na siyansi mu gihugu cya Nigeria.

Ati “Sindibubibone nk’ibigoranye ahubwo igihari ni uburyo ibihugu by’Afurika bikora ibintu byabyo, ukwinjiza udushya n’ikoranabuhanga mu myigishirize y’amashuri yacu muri Afurika, hari ibintu bimwe na bimwe bikeneye kubanza kujya ku murongo mbere na mbere ni ibikorwaremezo ikindi kandi hari n’ibihugu bimwe na bimwe bifite amashuri adafite umuriro w’amashanyarazi”.

Gusa ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard aravuga ko hari intego yo kugeza 100% murandasi ku bigo byose by’amashuri mu mwaka utaha.

Ati "mu Rwanda ubungubu twashyize imbaraga mu kugirango amashuri yose abe afite interinete, ubu tugeze kuri 60% ariko dufite intego y'uko umwaka wa 2024 uzarangira amashuri yose afite interininete, ikindi turi kongera ibikoresho by'ikoranabuhanga, ikindi duhora dukora ni amahugurwa kugirango abarimu bacu babe bazi uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga neza".   

Insanganyamatsiko y’iyi nama uyu mwaka iravuga ngo "ahazaza h’uburezi bwifashishije ikoranabuhanga mu myigishirize".

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Dec 1, 2023 - 08:32