Umushinga "Hinga Wunguke" witezweho gufasha abahinzi mu iterambere

Bamwe mu baturage bakorera ubuhinzi mu bice bitandukanye mu turere 14 tw’igihugu bavuga ko igikorwa cyo gupimirwa ubutaka bari gukorerwa kizatuma barushaho kubona umusaruro utubutse.

kwamamaza

Aba baturage batoranyijwe bagera kuri 30 bagapimirwa ubutaka bwabo ngo barebe igihingwa kiberanye nabwo ndetse n'ifumbire bakoresha kugirango birusheho kubongerera umusaruro bavuga ko bibahaye ishusho yumusaruro bagiye kujya babona.

Umwe yagize ati "twajyaga tugira ubutaka, ibihingwa rimwe na rimwe bigakura cyangwa ntibikure wajya gushyiramo n'amafumbire ntumenye ngo urashyiramo iyihe ariko ibingibi byo kuba baradupimiye byaduhaye ishusho yuko ubutaka bwacu tugiye kujya tubukoresha tuzi neza intunga gihingwa zizakenerwe muri ubwo butaka".

Undi yagize ati "nubwo twahingaga, twahingaga tutazi icyo ubutaka bwacu bukeneye, nahingaga ngafumbira bisanzwe ntazi ngo ubutaka mpinze bukeneye ifumbire ingana gutya ngomba guhinga nkabona umusaruro, ibyo byose mbashije kubimenya ari uko mpimishije ubutaka".

Uwamahoro Frolance umuyobozi wungirije wa RAB ashinzwe iterambere ry'ubuhinzi avuga ko mu masezerano bafitanye na Hinga wunguke yo guteza imbere abahinzi hagamijwe kongera umusaruro aribyo bikubiyemo gahunda nshya yo gupima ubutaka mu turere dutandukanye.

Yagize ati "dupima ubutaka kugirango habeho kumenya intunga gihingwa zikenwe mu butaka bizage byegerezwa abahinzi bigakorwa byihuse".  

Anavuga ko abahinzi bapimiwe ubutaka bazafashwa ndetse bakanaherekezwa kugirango umusaruro uzarusheho kwiyongera.

Yakomeje agira ati "abahinzi babashije gupimirwa ubutaka bazabafasha mu gihembwe cya mbere bakabaha imbuto bakabaha ifumbire bakanabaherekeza mu rugendo kugeza umusaruro ubonetse ndetse bikaba n'ikitegererezo ku bandi bahinzi kugirango bamenye ngo iri koranabuhanga ryabegerejwe rifite akamaro". 

Umuyobozi w’uyu mushinga wa Hinga Wunguke Daniel Gies avuga ko bazafasha abahinzi kugera ku musaruro.

Yagize ati "iyi gahunda ni ingenzi cyane ku bahinzi bo mu Rwanda, Hinga Wunguke izagerageza kugabanya ibyagoraga abahinzi ikorana nabo kugirango babone ifumbire ndetse n'imbuto nziza".

Uyu mushinga Hinga Wunguke mugihe cy'imyaka 5 uzaba ukorana na Leta, uzafasha abahinzi kujyana n'icyerekezo cyo guhinga begereje isoko kandi bakarushaho gukora ubuhinzi kinyamwuga. bazanegerezwa raboratwari ngendanwa iri mu modoka yabugenewe yatwaye angana na miliyoni zisaga 80.

Muri iyi gahunda ku ikubitiro izakorerwa muturere 14 ariko bagamije kugera mu turere twose tw'igihugu, muri iyi myaka 5 izatwara angana na miliyoni 29,75 z'amadorali y'Amerika.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star

 May 22, 2023 - 09:10