Parikingi mu mujyi wa Kigali ntabwo ihenze: Igisubizo ku bavuga ko ibiciro bya parikingi bihenze

Abatunze ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali babangamiwe n’ibiciro bya parikingi bihenze, kandi aho ugeze hose bakwishyuza, bagasaba ko ubuyobozi bwabitekerezaho hakagabanywa ibiciro.

kwamamaza

Aba batunze ibinyabiziga bavuga ko usanga aho abantu baparitse hose hishyuzwa kandi amafaranga atari make, ndetse ugasanga rimwe na rimwe n’aho umuntu atuye cyangwa akorera kuhaparika bisaba kwishyura.

Umwe ati "usanga umuntu aje mu mujyi yishyuye aho yaparitse, yajya Nyamirambo akishyura aho aparika, usanga harimo imbogamizi zirenze cyane ku muntu utishyuye ku kwezi". 

Undi ati "tubabazwa nuko baguca amafaranga uhagaze imbere y'irembo ryawe utuyeho imyaka n'imyaniko, leta yatworohereza ikaduha aho duparika, umuntu utuye aho agaparika atagombye kwishyura".  

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, buvuga ko parikingi idahenze bitewe n’uburyo haba hari umutekano, ahubwo abatunze imodoka aba ari amahitamo yabo guparika muri rusange cyangwa muri parikingi z’abikorera.

Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "parikingi mu mujyi wa Kigali ntabwo ihenze ugereranyije n'uburyo igomba kwitabwaho ikagira isuku ariko hakabaho no kurinda ibinyabiziga bikaba bifite umutekano wabyo, ikindi abantu bagomba kumenya gutandukanya nuko hari parikingi ya rusange igengwa n'umujyi wa Kigali hakaba na parikingi y'abantu ku giti cyabo".

"Parikingi y'umujyi wa Kigali ntabwo ihenda, parikingi ya rusange igenwa n'iteka rya Perezida ryerekana ko parikingi igomba kuba ari 200Frw ku isaha kandi ntirenze amasaha 3, iyo winjiye muri parikingi y'abantu ku giti cyabo nibo bashyiraho amabwiriza agenga iyi parikingi ni nawe ufite ayo mahitamo yo kumenya ngo urajya muri iyo parinkingi cyangwa ntuyijyamo ukurikije ubushobozi ufite".    

Emma Claudine Ntirenganya, akomeza avuga ko umuntu utunze imodoka aba agomba kumenya n’ibyo ikenera byose birimo na parikingi ariko akanongeraho ko n’abakodesha inzu bagomba kuvugana n’abo bakodesha ibijyanye na parikingi zabo n’abakiriya.

Ati "abantu bagomba kumva igihe tugezemo n'aho isi igeze, ikindi niba uhagurutse ukavuga uti njyiye aha n'aha wagombye kujya aho hantu uzi ngo uraza guparika aha, niba ari ahantu wakodesheje ukaba ari ahantu uzajya ukorera mu buryo bwa buri munsi uravuga uti aha hantu njyiye gukodesha nzajya mparika he? aho mparika nzajya nishyura cyangwa ntabwo nzajya nishyura? abakiriya banjye bo bizagenda gute?"       

Ubusanzwe ibiciro bya parikingi mu mujyi wa Kigali biri hagati y’amafaranga 200 ku isaha kugera ku bihumbi 15000Frw ku munsi bitewe n’aho umuntu yaparitse.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Aug 7, 2025 - 11:25