Nyagatare: Abacuruzi bavuga ko udukingirizo tutakigurwa twaheze mu maduka

Hari bamwe mu bacuruzi b'udukingirizo bo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhenda kw’agakingirizo bituma urubyiruko rutakagura bagahitamo kugura ibiyobyabwenge bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kuri iki kibazo inzego z’ubuzima zo ziravuga ko ibi ari bimwe mu bishobora kwongera ikwirakwira rya Virusi itera SIDA ,ariko ko bagiye gufatanya n'abafatanyabikorwa bakazana udukingirizo muri aka gace tugahabwa abacuruzi aho kutugurisha bakajya badutanga ku buntu.

kwamamaza

Bamwe mu bacuruzi bo mu isantere ya Nyabwishongezi hafi neza muri kilometero kimwe uvuye ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda ,bavuga ko udukingirizo tubaheraho ntitugurwe kuko n’urubyiruko rwakagombye kutugura badakozwa ibyo kugakoresha ahubwo bagahitamo kwigurira ibiyobyabwenge.

Bamwe muri uru rubyiruko narwo ibyo rushinjwa n'aba bacuruzi rwiyemerera ko aho kugura agakingirizo kaguhenze uhitamo gukorera aho.

Umwe yagize ati "mbere twaguraga make ariko ubu twaruriye tuba duhanitse kandi n'urubyiruko usanga twitinya kubibwira abajyanama b'ubuzima ntibitworoheye, ibyo bituma twandura cyane ugasanga mu rubyiruko dufite SIDA nyinshi cyane"

Nyirinkindi Ernest ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire mu kigo cy’igihugu kita ku buzima RBC mu ishami ryo kurwanya SIDA, avuga ko aba bacuruzi ibi biciro bagurishaho agakingirizo ataribyo biba byaratanzwe kuko ubusanzwe kaba katagombye kurenza amafaranga 100 y’u Rwanda.

Yagize ati "ku kibazo cyo guhenda kw'agakingirizo bishobora kuba byaturuka kubaducuruza, agakingirizo nti kagomba kurenza amafaranga 100, RBC tnidukora twenyine turafatanya n'inzego zindi zibishinzwe, turashaka n'uburyo udukingirizo tw'ubuntu dutangwa biturutse ku mutungo wa Leta abaturage babonera ubuntu".   

Ni bimwe mu biri mu bukangurambaga buri gukorwa na RBC bugamije guhindura imyumvire no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA cyane cyane mu rubyiruko buzatuma urubyiruko rurushaho gusobanukirwa n’iki cyorezo kitagira umuti cyangwa urukingo.

Kugeza ubu mu Rwanda ubushakashatsi bwa 2019 bwagaragaje ko abari hagati y’imyaka 15 na 60 bafite Virusi itera SIDA bangana na 3% ari nacyo cyiciro kibarizwamo urubyiruko.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Nyagatare 

 Apr 26, 2023 - 08:56