Huye: Abageze mu za bukuru baranenga ababyiruka batabitaho uko bikwiye

Mu Karere ka Huye bamwe mu bageze mu zabukuru barasaba ababyiruka kugira umuco wo kwita ku babyeyi babibarutse kuko hari bamwe bataye iyo ndangagaciro bahitamo kwigira abasongarere bakabirengagiza.

kwamamaza

Abageze mu zabukuru muri aka Karere ka Huye bamwe hari ababa mu ngo zabo batagira ababitaho, abandi bake bari mu bigo by’abihaye Imana nk’ikiri i Tumba ari naho Isango Star yasanze uwagaragaje ko bamwe mu babyiruka batita ku bakuze uko bikwiye, bihabanye n’uko byari bimeze mu gihe cyabo.

Yagize ati "kera abakobwa b'inkumi barabohaga umusambi ukawushyira umukecuru, icyo akeneye waba ugifite iwanyu ukamuha". 

N’ubwo bimeze bitya bwose, hari bamwe mu rubyiruko cyane cyane urwo mu miryango ya gikirisitu muri Kiliziya Gatolika nk'Abasaveri, babasura muri iki kigo kitiriwe mutagatifu Aloyz cy’ababikira b’Abizeramariya, bakagirana urugwiro nabo. Yaba ukiyobobora, nabo ubwabo bashima ababyiruka bagerageza kwita ku bageze mu zabukuru, bagaha n’impanuro abatabikozwa.

Umwe yagize ati "twabyishimiye, byaturenze, abana babyiruka ubu hariho benshi batakigira indangagaciro, ibintu byarahindutse, ariko kandi bajye batwegera tubigishe umuco wa kinyarwanda, tubigishe kirazira".    

Marie Stephanie Mukarutabana umuyobozi w'ikigo Abizeramariya yagize ati "twabyakiranye ibyishimo byinshi kuko uko uru rubyiruko rwaje gusura aba babyeyi bacu bakuze n'aba bavandimwe bafite ubumuga bitanga ubuzima, ibyo urubyiruko rutita ku babyeyi rukaba rushaka kubaho mu iraha uko babyumva ibyo ntabwo tubishima kuko umubyeyi cyangwa se n'undi muntu uwo ariwe wese aba akeneye kubona umwitaho".    

Mukayitasire Mediatrice umukozi ushinzwe isanamitima muri AMI, avuga ko ugeze mu zabukuru utitaweho agira ihungabana bityo urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwita ku bageze muri icyo kigero.

Yagize ati "abana b'abanyarwanda muri rusange basigaye bafite ingeso yo kutita ku bakuze babo, hari igihe bavuga ngo nta bushobozi, ndabigaya, guta umubyeyi ukamuta ntawe umusigiye ntanicyo umusigiye ukagenda ukibera iyo birababaza, niyompamvu mbasaba ko bagomba kumenya ko umubyeyi ari umuntu ukomeye, ni umuntu uvunika, ni umuntu udasimburwa mu buzima nta mpamvu yo ku musiga wenyine ntayibaho".   

Abageze mu zabukuru bagaragaza ko iyo bitaweho n’ababyiruka n’ubwo ngo batagira icyo babaha ariko bakabereka urukundo, bibafasha mu gihe basigaje ku isi bagasaza neza bizeye ko abo babyaye bazabafasha kusa ikivi cy’ibyo bari baratangiye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Dec 29, 2022 - 06:54