I Kigali hateraniye inama yiga ku mahirwe Africa ifite yatuma itera imbere

Kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuza abantu batandukanye bakora mu by’ubukungu mu Rwanda no mu mahanga, iyi nama hari kurebwa uburyo umugabane wa Afrika watera imbere, abagore babigizemo uruhare n’urubyiruko rukabona akazi kuko muri Afrika hari umubare munini w’urubyiro rudafite imirimo.

kwamamaza

Iyi nama yitwa Les Rencontres Economiques, iri kureba uburyo umugabane w'Afurika wabyaza umusaruro amahirwe ahari, urubyiruko rukava mu bushomeri n’ibindi bitandukanye.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri za kaminuza rwitabiriye iyi nama ruvuga ko ari inama ibafunguye amaso batagomba kureba ku isoko ry’u Rwanda ahubwo bareba hose ku isi.

Umwe ati "uyu munsi wari umunsi mwiza kuri twe nk'urubyiruko kuko cyari gihe cyo kwerekwa amahirwe Afurika ifite kubikura mu nyito yo guhora tuvuga ngo Afurika ifite ibibazo, twagaragarijwe uruhare urubyiruko rwagira mu gutanga ibisubizo".  

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edourd Ngirente yavuze ko isi yahuye n’ibibazo by’ubukungu mu gihe cya Covid 19, birimo guta agaciro k’ifaranga, ariko ari igihe cyo gushaka uko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo.

Ati “Twanyuze muri byinshi bigoye mu gihe cya Covid 19, guta agaciro k’ifaranga mu bihugu byacu, ikibazo cyo kwihaza mu biribwa hirya no hino ku isi, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ikomeje kuba ikibazo ku batuye isi, n’ibibazo by’ubuhahirane biri ku isi kubera ibibazo bya politike, kubera ibyo byose Afurika isigara ari agace kagirwaho ingaruka nyinshi, ku bw’ibyo iki nicyo gihe cyo kugaragaza amahirwe ahari n’uburyo haboneka ibisubizo by’ibyo bibazo”.

Iyi nama iri kubera i Kigali, ubusanzwe ibera mu bihugu bitandukanye, ibereye i Kigali ifite insanganyamatsiko igira iti "ese mu bihe by’ibibazo by’ubukungu ni ayahe mahirwe Afurika ifite?

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 28, 2023 - 09:08