Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko hakenewe ubutabera bwihariye ku bana

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko hakenewe kurushaho gufasha kongerera ubumenyi abafite aho bahurira no guha abana ubutabera bose, kugirango iki cyiciro cyihariye kirusheho kubona ubutabera buboneye.

kwamamaza

N’ubwo ubutabera bw’u Rwanda bugaragaza ko bugenda butera intambwe nini mu kongera ubumenyi bw’abafite aho bahurira nabwo bose aho ariho hose, ku cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni ukuvuga abana haracyarimo icyuho ku bumenyi bw’abafite aho bahurira n’ubutabera bose mu guha umwihariko abato.

Ibi bishimangirwa na Dr. Sezirahiga Yves umuyobozi w'umusigire w'ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) aho avuga ko hari igisubizo.

Yagize ati "abenshi ntabwo bazi yuko bari bafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku mwana no kumenya uburenganzira bwe,ugasanga nk'umucamanza niba ari mu rubanza ukabona uko avuye kuburanisha umuntu mukuru ntabwo yamenye ko yageze kuri dosiye y'umwana ngo amenye uko bigenda, icyuho cyari gihari bakoragamo ariko nta mwihariko bari bafite ariko ubu hari porogaramu izatanga impamyabumenyi yemewe na Leta kugirango habe abantu b'inzobere mu burenganzira bw'abana, hari ubumenyi bwiyongeraho bagiye guhabwa cyane cyane mu gushyira mu bikorwa".  

Bamwe mu bagiye kwiga muri iyi gahunda bavuga ko izabafasha kurushaho kuzamura urwego rwabo mu mategeko arengera umwana mu butabera.

Umwe yagize ati "izi nyigisho zo muri ILPD zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana zizadufasha kumva cyane uburenganzira bw'umwana". 

Mbonera Theophile, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), avuga ko umwana yaba ukurikiranwe mu butabera cyangwa umutangabuhamya aba agomba umwihariko. Bityo ko haba hakenewe ababisobanukiwe biruseho.

Yagize ati "abana bafite umwihariko wo kuba badafite ubwo bushobozi bwo kwimenyera cyangwa se bwo kwikurikiranira ibyabo kubera imyaka yabo, ubwabo ni batoya, kubera se no gukura kwabo mu bitekerezo, birakenewe ko bitabwaho by'umwihariko kurusha uko wakitaho umuntu mukuru, hari umwihariko wo kumenya neza amategeko cyangwa se iby'ingenzi bituma umwana yitabwaho mu gihe agomba guhabwa ubutabera cyangwa se ari mu butabera".   

Gahunda y'icyiciro cy’impamyabumenyi yihariye mu mategeko areba ubutabera ku bana yatangijwe kuri uyu wa kane muri Institute of Legal Practice and Development (ILPD), yatangiranye abanyeshuri 33, biganjemo abo mu nzego za leta zifite aho zihurira n’ubutabera bw’abana, nk’ubugenzacyaha, Polisi, ubushinjacyaha, n’izindi, aba baziga igihe kingana n’umwaka kugira ngo bahabwe impamyabumenyi z’aya masomo bagiye gukurikira.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Feb 24, 2023 - 06:57