Kigali: Hashyizweho amakoperative mashya y'Abamotari

Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda RURA, ruratangaza ko nyuma y’igihe kitari kinini hakuweho koperative y’abamotari mu mujyi wa Kigali ngo ukwezi kwa 11 kuzarangira hariho amakoperative mashya avuguruwe ashingiye kuri zone ndetse n’imirenge batuyemo

kwamamaza

Ku bufatanye na Polisi y’igihugu, umujyi wa Kigali, urwego ngenzuramikorere mu Rwanda RURA, hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda RCA, kuri uyu wa 1 kuri Stade Regional ahari hateraniye abatwara abagenzi kuri moto bo mu mujyi wa Kigali batangarijwe ko kuva ubu hagiye kujyaho koperative zivuguruye zishingiye ku mirenge batuyemo bakazibumbira mu ma zone bitewe n’uturere batuyemo gusa ngo izo zizaba zidasaba imisanzu kuko abayobozi bazo bazajya bahembwa nk’abakozi ba leta basanzwe.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harerimana yagize ati "muri kimwe mubyo bavugaga kwari ukwinubira imisanzu batangaga muri koperative kugirango abayobozi babo bakore inama kugirango na ba bamotari bashobore gukora inama ariko ibyo byose twebwe nka leta tuzabafasha kujya babikora kandi bizagenda neza".    

Ngo nkuko babisobanuriwe ngo ni amahirwe yuko ibibazo byabo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi bizajya bikemuka mu buryo bwihuse kandi ngo izo koperative zizaba zikora vuba byihuse.

Eng. Emile Patrick Baganizi umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RURA nawe yagize ati "izi koperative zizadufasha gukorana n'abamotari mu buryo bworoshye kuko hazaba hari umurongo wo kuvuganiramo, ntabwo abamotari ibihumbi 20 bose wabakira ngo uvugane nabo ariko bazaba bafite abantu babahagarariye bageza bya bibazo byabo ku buyobozi kugirango bibashe gusubirizwa ku gihe, turifuza ko uku kwezi kwa 11 kuzarangira amakoperative akora kandi atanga umusaruro". 

Abamotari bakiriye iby’uwo mwanzuro neza, bakavuga ko bategereje koko uko bizashyirwa mu bikorwa.

Umwe yagize ati "byari bikomeye cyane yaratubangamiraga, bakadufata bakaduca mande ugasanga nta nyungu tubifitemo niyompamvu tubona byari bitubangamiye cyane".

Undi yagize ati "twagize icyizere kubera ko nta misanzu tuzabazwa, ni impinduka nziza zishobora kuba zigiye kuza". 

Imibare itangwa na RURA igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu habarirwa abamotari barenga ibihumbi 26 barimo abagera ku bihumbi 20 mu mujyi wa Kigali gusa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Nov 15, 2022 - 07:01