Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kiranengwa gukoresha ifumbire nyongeramusaruro nabi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kiranengwa gukoresha ifumbire nyongeramusaruro nabi kuko imibare y’ibiro byari biteganyijwe guhabwa abahinzi bidahura n’ibiri muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

kwamamaza

Nk’uko bigaragara muri raporo y'umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta imikoreshereze y’ifumbire ntabwo RAB yayikoresheje neza nk’uko abadepite bagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC babigaragaza.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Kamuhire Alexis nawe anavuga ko usanga imibare y’ifumbire itumizwa hanze y’u Rwanda RAB iba idafite amakuru yayo.

Yagize ati iyo dukeneye kwinjiza mu gihugu irangana gute ariko ibyo bigashingirwa kuri raporo ziba zateguwe, dore iyo twinjiza mu gihugu  yahawe abaturage irangana gutya, dore iri mu bubiko irangana gutya, tukaba tunafite na  bwa buryo bwo kubikurikirana bitubwira biti abaturage babonye amafumbire yabo ndetse barangije no kuyigeza mu mirima  turi kuri iki kigero kingana gutya, izo raporo ntazihari, icyo kintu nicyo dusaba RAB ngo ikosore. 

RAB yasobanuriye abadepite impamvu y’iyi mibare idahura neza nkuko Bwana Dr. Patrick Karangwa umuyobozi mukuru wa RAB abisobanura.

Yagize ati umuhinzi iyo agize igitekerezo cyo gukoresha ifumbire atakigiraga kubera ubukangurambaga aragenda nawe agafata ifumbire kuba ku bihumbi 53 ikajya ku bihumbi 73 ubwo ni toni ,ntago yagombaga kujyana no kongerwa k'ubuso kuko n'ubundi ntago yari ihagije mu buso bw'igihugu. 

Usibye ikibazo cyo kudahuza kw’imibare RAB inavuga ko hari ubwo ihabwa amafaranga make mu yakenerwa kugira ngo ifumbure iboneka yunganire ubuhinzi nyamara abaturage bamara gukangurirwa gukoresha ifumbire bakayikenera ku bwinshi bigatuma hari imyenda ifatwa kuri ba rwiyemezamirimo bayohereza ,ariko kandi abadepite bakagira inama RAB yo kujya igirana amasezerano n’aba rwiyemezamirimo bohereza ifumbire bakemeranya ko bazishyurwa mu ngengo y’imari ikurikiraho kugirango birinde imyenda.    

Inkuru ya Zigama Theoneste Kigali

 Sep 20, 2022 - 07:02