Nyabihu: Hari abaturage bo mu murenge wa Kintobo bavuga ko bakwa amafaranga muri gahunda ya Girinka

Hari abaturage bo mu murenge wa Kintobo muri aka karere ka Nyabihu binubira ko kugira ngo bandikwe muri gahunda ya Girinka ubusanzwe itangirwa Ubuntu bo bibasaba kubanza kwishura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu komite ishinzwe gutanga inka mu midugudu n’utugari twaho.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Kintobo w'akarere ka Nyabihu, bavuga ko muri gahunda ya Girinka ubusanzwe ihabwa abatishoboye nta kiguzi aha ho bisaba gutanga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihimbi mirongo itatu, ibyo bagaragaza ko binubira.

Aba baturage kandi barasaba ko byakosorwa gahunda ya Girinka igatangwa nta kiguzi nkuko ahandi bigenda.

Mm. Mukandayisenga Antoinette, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu avuga ko bagiye gukurikirana iki cy’ibazo cy’abayobozi baka amafaranga abaturage kuri serivise babagomba, kandi ko uwo bizagaragaraho azabiryozwa.

Ati "turamutse tubonye aho byagaragaye cyangwa aho byakozwe, twarenganura uwarenganijwe ariko twanahana, tuba dukwiriye kubireba hose atari no muri Kintobo n'ahandi hose twakumva icyo kintu cyaba kiri, icyo kintu umuntu akwiriye kukibazwa kandi mu buryo bwihanukiriye". 

Iyi gahunda ya Girinka kubo yagezeho haba mu karere ka Nyabihu, ndetse n’ahandi, hari aho bagaragaza ko yatanze umusaruro igatanga umusanzu ufatika mu gukura abana batabonaga amata mu mirire mibi, ahandi bigafasha kubona ifumbire.

Niba hari aho guhabwa inka muri iyi gahunda bisaba amafaranga mugihe zihabwa abatishoboye, ntihabura kwibazwa niba abo zigenewe batishoboye batabonye amafaranga yo gutanga bazihabwa koko nkuko bikwiriye.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Musanze.

 Nov 7, 2023 - 14:19