Huye: Abaturage basabye ko uko ibikorwaremezo bya siporo bigenda bitezwa imbere byajyana n’intsinzi y'ikipe y'igihugu

Mu karere ka Huye, bamwe mu bahatuye barasaba ko uko ibikorwaremezo bya siporo mu Rwanda bigenda bitezwa imbere byajyana n’intsinzi y’ikipe y’igihugu itazi amanota 3 mu mikino itatu iheruka.

kwamamaza

Sitade ya Huye, imirimo yo kuyivugurura yatangiye mu kwezi kwa Gatanu, nyuma yaho CAF yari imaze kugaragaza ko itari ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’uw’ibikorwaremezo, bayisuye bareba aho imirimo igeze mu gihe yitegura gukinirwamo umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia mu mpera z’iki cy’umweru. Basanze harashyizwemo ahakirirwa abantu hagezweho, intebe zizingwa, hashyirwamo n’itapi nshya ahakikije ikibuga bakiniramo.

Hashyizweho, aho abanyamakuru bicara bakareba umupira kuburyo bashobora no gukoresha mudasobwa, abandi bakawogereza ahabugenewe hari ibirahure.

Iyi sitade yashyizwemo, urwambariro rufite ahamanikwa imyenda ,ubwogero n’ubwiherero by’abakinnyi byose bigezweho, hakaba n’aho bategurira umukino ku makipe yombi harimo televiziyo 4. Byiyongeraho ibyumba by’inama, iby’abatoza, iby’abasifuzi, aho abanyacyubahiro bafatira ikawa, n’ahakorerwa ikiganiro n’amanyamakuru.  

Aba ba Minisitiri bombi basanze, hari imwe mu mirimo igikorwa, irimo nko gusiga amarangi, gufunga buro mu ntebe zigera kuri 350, basaba ko byihutishwa.

Abaturage bashingiye kuri ibi byose leta yakoze, bagasaba ko byajyana n’intsinzi ku ikipe y’igihugu cyane ko mu mikino itatu iheruka nta ntsinzi n’imwe yigeze ibona.

Kuri ibi byifuzo byabo, Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier avuga ko, ibishoboka byose biri gukorwa birinda gutenguha abanyarwanda.

Yagize ati turimo turitegura ku buryo bwa siporo, abakinnyi tuganira nabo, abatoza cyane cyane tukaborohereza kwitegura bitoza, tubashyiriraho ibyangombwa byose bakeneye kugirango babashe gutsinda, abanyarwanda banyotewe kongera kubona Amavubi, ntago byaba ari byiza ko tubatenguha  ndumva twiteguye muri rusange. 

Minisitiri wa Siporo n’uw’ibikorwaremezo, muri iyi sitade ya Huye yavugurujwe asaga miliyari 10 z'amanyarwanda, ifite imyanya ibihumbi 7,900  basanze icyuma kizajya gisikana amatike kitarizerwa gukoresha, ndetse basaba ko hanakomeza kugenzurwa ibijyanye n’imikorere y’amatara basabye gucanwa, hakaka rimwe muri ane ari muri iyi sitade.

Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Sep 1, 2022 - 09:06