Kwiga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu cyiciro cya Kaminuza bizazamura uyu mwuga mu buryo bwihuse

Abakora ibijyanye n’umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda baravuga ko bishimira ko kugeza ubu mu Rwanda hari ishuri ryigisha ibijyanye n’abyo kuko bizatuma uwo mwuga utera imbere kandi ukorwa mu buryo bw’umwuga.

kwamamaza

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ni urwego ruri gutera imbere umunsi k’umunsi aho kugeza ubu rubarizwamo abakozi bagera ku bihumbi 46 ndetse ni urwa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadevize menshi nyuma y’ubukerarugendo aho rwinjiza arenga miliyoni 800 z’amadorali mu mwaka.

Mu buryo bwo kuzamura uru rwego mu Rwanda kugeza ubu hari ishuri ryigisha iby’ubu bucukuzi mu kiciro cya Kaminuza nkuko bivugwa na Ndarara Innocent wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali mu ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubumenyi bw’isi no munda y’isi.

Yagize ati "bizafasha mu kongera umusaruro ndetse no mu kugabanya impanuka zabagaho bitewe n'ubujiji ndetse n'ubumenyi bukeya mu bijyanye n'ubucukuzi, ikindi bizakuraho urujijo rwo kuvuga ko mu Rwanda tudafite ibintu bijyanye n'amabuye y'agaciro nkuko byahoze bivugwa mu myaka yatambutse, bizafasha kandi kongera ubumenyi mu bacukuzi bandi bari basanzwe ndetse no kuba twapiganwa ku masoko mpuzamahanga tukabasha kwihagararaho nk'igihugu cyacu".   

Ngo abo muri uyu mwuga banunganirana n’abasanzwe bakora mu mirimo nk’iyo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ariko ngo nabo bunganirwa n’amahugurwa bahabwa umunsi k’umunsi ibizabafasha  kugabanya ibibazo n’ibyago biwubamo bitewe n’ubumenyi buke.

Ambasaderi Yamina Karitanyi umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "birafasha kubera ko ibyo twiteze mu gice cyo gucukura amabuye y'agaciro harimo igice gikomeye cyane cy'ubumenyi, udafite ubumenyi ntacyo twageraho, ntabwo wasarura udafite ubumenyi, hari ikindi kibazo cy'impanuka, hari abantu tujya tubura bagapfa, nabyo biterwa n'ubumenyi budahagije, kwiga bizatuma bafatanya n'abandi ari ababikoramo n'abiga muri kaminuza bagahuza".    

Kugeza ubu mu Rwanda hari ahagera kuri habiri higisha ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, harimo ishuri rya IPRC Rutongo Mining School hamwe n’igice cyo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda muri Kigali College of Science & Technonology ibyo ngo ni muburyo bwo kurushaho guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu rwego rwo gushyigikira no kongera inzobere mu by’ubumenyi bw’isi n’ubucukuzi mu gihe cya vuba hagiye no gutangizwa gahunda yo kohereza abatsinze neza iby’aya masomo bakajya kwiga mu bihugu byateye imbere mu by’ubumenyi bw’isi harimo nka Australia, Amerika n’Ubwongereza.

inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Jan 5, 2023 - 07:22