Kamonyi: Abaturage baturiye umuhanda Gihara - Nkoto barasaba ko ruhurura zihari zubakirwa

Nyuma yo kubaka umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto mu murenge wa Runda akarere ka Kamonyi abaturage bakawishimira, bamwe muri aba baturage bagaragaza ko babangamiwe na ruhurura zubatswe hakorwa uyu muhanda ariko ntizigezwe mu gishanga abantu bakaba bashobora kugwamo.

kwamamaza

Abaturage banyura ahantu izi ruhurura ziri bavuga ko zibatera ubwoba kuko usanga bashobora kuzigwamo cyangwa abana bazambuka bavuye kwiga, bakifuza ko zakorwa neza.

Ikibazo cya ruhurura umuyobozi w’akarere ka kamonyi Dr. Nahayo Sylvere avuga ko bakizi ariko mu gihe cy’umuganda rusange bazazikora n’ubwo atari uburyo burambye ariko byakemura ikibazo mu gihe hataraboneka ubushobozi bwo kuzikora neza.

Ati "ibijyanye na ruhurura zagiye zikorwa ntabwo habashije kuboneka ubushobozi bushobora gukora ruhurura zose zihari bitewe nuko abantu bagenda batura, ariko icyo turi mu gukora dufatanyije n'abaturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo tugenda dukora imiganda yo kugirango dukomeze dukore umuyoboro umanura amazi, ariko ibisubizo birahari kandi bigenda bishakishwa.   

Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyepfo, gatuwe n’abaturage ibihumbi 450,849, barimo abakorera imirimo mu mujyi wa Kigali umunsi ku munsi, kashyize imbere ibikorwa remezo birimo amazi, imihanda ndetse n’amashanyarazi kugirango bigere ku baturage bose.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kamonyi

 Jan 18, 2024 - 09:30