Abarangije amasomo y'amategeko muri ILPD barasabwa kuba abanyamwuga

Minisiteri y'ubutabera mu Rwanda iravuga ko abize amategeko n'abakora mu nzego z'ubutabera bakwiye kurushaho kurangwa n'ubunyamwuga n'indangagaciro mu kazi kabo ka buri munsi.

kwamamaza

Ibirori byo gushyikiriza aba banyeshuri barangije amasomo muri ILPD byaranzwe n'akarasisi, bafatanyije n'abo mu miryango yabo bari babaherekeje mu kanyamuneza bishimira ko basoje amasomo ndetse bagaragaza n'imbamutima bafite nyuma yo kurangiza kwiga dore ko hari n'umusanzu biteguye gutanga mu butabera.

Umwe yagize ati "ni umunsi udasanzwe kuri twe, rwari uregendo rutoroshye ariko turarusoje, umusanzu wanjye ubwo nzaba nsubiye iwacu muri Kenya nuwo gukora ubuvugizi, tuzareba uko ubuvugizi bukorwa mu Rwanda noneho dushyire imbaraga mu gukora ubuvugizi bwambukiranya ibihugu byombi".

Undi yagize ati "ni ibyishimo kuba Imana idufashije gusoza ndetse n'igihugu kikaduha ubu bufasha mu gusoza iki kiciro, biradufasha kongera gutanga ya mategeko cyangwa se kuyigisha kugirango abaturage babashe kuyamenya ndetse n'ufite ikibazo wese mu mategeko abashe kunganirwa".   

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yabwiye aba barangije muri ILPD ko bakwiye kurushaho kurangwa n'ubunyamwuga, ubunyangamugayo n'indangagaciro mu kazi bakora ka buri munsi.

Yagize ati "hari ikintu cyoroshye nsaba abarangije aya masomo, ubumenyi mukuye aha bugomba kugendana n'indangagaciro n'ubunyamwuga mubyo mukora ibyo bizagufasha kuba hari ibibazo ukemura neza mu rwego rw'amategeko, muri iki gihe birakwiye ko abarangiza kwiga amategeko bakomeza kwihugura mubyo bakora kugirango bagume muri wa murongo w'ubumenyi baba bafite".   

Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) ryatangiye kwigisha by'umwuga abanyamategeko mu 2008. Abaharangije bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya 10, ni 760 barimo abanyarwanda 261. Bakaba baje basanga bagenzi b'abo baharangije bose hamwe basaga 3,000 barimo n’abanyamahanga baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Inkuru Rukundo Emmanuel Isango Star Amajyepfo

 Jan 20, 2023 - 06:26