Sena y'u Rwanda irasaba Polisi koroshya ibihano bihabwa Abashoferi

Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda iravuga ko bazongera bakicarana n’inzego bakorana kugirango igihano cyo gufunga imodoka na nyirayo igihe afashwe yanyweye inzoga cyavugururwa.

kwamamaza

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, yagarutse ku bihano bitangwa n’aba polisi cyane abo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,aho yagarutse kandi ku bihano bihabwa abagaragayeho amakosa mu muhanda , avuga ko bimwe na bimwe bikakaye.

Ku ruhande rw’abaturage bo bagaragaza ko bibaye byiza Polisi yashyira imbere cyane kwigisha mbere yo guhana.

Umwe yagize ati "njye numva uburyo bwakoreshwa ari uko umushoferi niba akoze amakosa habaho kwigisha, guca umuntu amande nabyo ni ibintu bikabije cyane". 

Kimwe mu bihano bigarukwaho bivugwa ko bikomeye , harimo igihano cyo gufunga imodoka ndetse na nyirayo , mugihe uba yafashwe yanyweye ibisindisha , ni ikibazo cyagarutswe n’abagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena,basaba ko iki gihano cyakwigwaho.

Umwe yagize ati "gutwara imodoka wasinze ni icyaha gikomeye gihanwa n'amategeko ariko guhana umushoferi ugahana n'imodoka ye, imodoka igafungwa kandi iyo modoka niyo itwara abana ku ishuri,niyo yahahaga, ibyo ni ibihano numva ko byasubirwamo".   

Kuruhande rw’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bagaraza ko mu gukarishya iki gihano bahereye ku kuba hari benshi bacibwaga amande yuko bafashwe batwaye ibinyabizinga banyoye ibisindisha , ntibigire impinduka bitanga , gusa aho bakajije icyo gihano babona ko aribwo gisa nk'icyizana impinduka.

ACP Gerard Mpayimana ushinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’ u Rwanda avuga ko bazicarana n’izindi nzego bakareba uburyo byaganirwaho.

Yagize ati "abantu batangaga amafaranga, ukamuhana kuri icyo cyaha ariko tukabona ntacyo bigabanura abantu barakomeza baranywa kandi barakomeza baratwara niho hajeho icyo kuvuga ngo reka turenzeho banafungwe ya minsi 5, iyo minsi yapfuye kugabanyamo gakeya, ubona ko abantu batinye, icyo kuvuga ngo imodoka ntifungwe, ibyo twabirebaho n'inzego dukorana".       

Kugeza ubu itegeko rigenga amategeko yo mu muhanda Polisi y’u Rwanda yagenderagaho n'iryasohotse mu 1987, kuri ubu riri gukorerwa ivugururwa, kuburyo irishya ngo rizaba rikubiyemo ibihano bingendanye naho igihe kigeze.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Dec 7, 2022 - 06:37