Gusabwa ingwate badashobora kubona bituma bagira impungenge zo gusaba inguzanyo mu bigo by'imari

Bamwe mu baturage cyane cyane biganjemo urubyiruko baravuga ko zimwe mu nzitizi zirimo nko gusabwa ingwate ibaremereye ahanini ziri mu bituma bagira impungenge zo kujya gufata inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki birinda ko nyuma byazabagiraho ingaruka mu gihe inguzanyo batse yahombye cyangwa babuze n’ingwate yo gutanga bityo bagahitamo kubireka. Mu byifuzo byabo bagasaba abo bireba ko bakoroshya uburemere bw’ingwate ndetse bakajya banaha amahugurwa hagamijwe kwigisha uwahawe inguzanyo uburyo bwo kuyikoreshamo neza mu rwego rwo kwiteza imbere.

kwamamaza

Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bagaruka ku mpamvu zitandukanye ahanini zituma bagira impungenge zo kwaka inguzanyo mu bigo by’imari ndetse n’amabanki zirimo gusabwa gutanga ingwate irenze ubushobozi bwabo bityo bagahitamo kubireka.

Umwe yagize ati "iyo ugiye kuyaka bashyiraho amabwiriza y'ingwate ariko izo ngwate ugasanga cyane cyane kubera urubyiruko ntiruragira ubushobozi ku ngwate isabwa".  

Undi yagize ati "hari igihe waka amafaranga ubwishyu bukabura, umuntu ku giti cye agacika intege yo kujya kuyaka".   

Mubyifuzo byabo bakomeza basaba Leta n’inzego zibifite mu nshingano ko bakoroherezwa ingwate basabwa ku buryo izaborohera kuyibona.

Umuyobozi mukuru wa BDF, ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse Vincent Munyeshyaka avuga ko ku bijyanye n’inguzanyo no gutanga ingwate hasabwa imikoranire hagati y’amabanki na BDF kugirango bafashe ku buryo bworoshye abasaba inguzanyo.

Yagize ati "ikigomba kumvikana ni izo banki n'ayo ma SACCO kwitabira serivise za BDF, niba ugiyeyo ukagira ikibazo cy'ingwate niba umushinga wawe bawushima bagombye kuvuga bati nta kibazo reka tugusabire ingwate muri BDF, ikintu kigomba gusobanuka ni iyo mikoranire ya BDF n'amabanki ku buryo bikora neza tugaha serivise abaturage".

Yakomeje agira ati "Ku rubyiruko dushobora kwishingira kugeza kuri 75% by'amafaranga yasabwe banki igiye kumuha, ariko ku bandi bantu dushobora gutanga igwate ingana na 50%, ku mahugurwa Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'abantu bafasha abaturage kunoza imishinga yabo nibura 2 mu murenge". 

Raporo yakozwe na BDF igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 hafi 54% ari ingwate itangwa ku rubyiruko aho uburyo bwo gutanga ingwate bwavuguruwe ni mugihe kandi iyi raporo igaragaza ko abarenga 7000 bose bahawe amahugurwa ku buryo bakoresha neza inguzanyo mu mishinga yabo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali  

 Sep 4, 2023 - 15:35