Kujyana abana mungo mbonezamikurire byatanze umusaruro

Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba barajyanye abana babo mungo mbonezamikurire byabahaye umusaruro batatekerazaga ko bawugeraho, kuko byatumye abana babo bazakurana uburere bwiza, usibye kubarinda igwingira bazakurana indangagaciro nziza zitandukanye n'izo bari kuzahabwa n'abo bita ba Tantine babarerera mu rugo.

kwamamaza

Hari ibibazo binyuranye abana bato bahura nabyo nk’indwara, imirire mibi, kudahabwa amahirwe yo kwiga bakiri bato, ndetse n’ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bwabo.

Hari kandi ababyeyi bakora ntibabone umwanya wo kwita ku bana bato bakabasigira abakozi badafite ubumenyi ku burere bw’abana bakaba bashobora no kubahohotera, bigatuma abana bakurana imico bigishijwe n'ababarera.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star bavuga ko kuri ubu ingo mbonezamikurire bazibonyemo igisubizo kumikurire myiza y'abana babo.

Umwe yagize ati "ikintu nabonye cyiza kiva hano harimo n'uburere bw'abana, aba baturerera abana ni abantu babyize, babyumva kandi bashobora kwigisha umwana neza, abakozi dukoresha hari abaza bafite ibibazo, uburere bwarabaye bukeya, bafite ibibazo runaka bitandukanye, urumva uwo muntu ufite ibibazo no kugira ngo azajye aguhera umwana uburere wifuza hari igihe amuha ibyo afite ariko iyo ari hano uba uzi neza ko afite uburere bw'ababyeyi".     

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana Madamu Ingabire Assumpta avuga ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye rwo kujyana abana babo mu marerero kuko bibafasha gutegurirwa ejo habo hazaza.

Ati "iminsi 1000 umwana abari mu maboko ya se na nyina, ababyeyi bafite uruhare runini cyane rukomeye, kuvana umwana mu rugo ni byiza kuko iyo agiye ahandi yirwa mu bana akabona serivise zose ni byiza kandi n'umutekano we uba urinzwe si kimwe n'uko amusiga mu rugo ngo agire bya bibazo bindi abana bato bajya bahura nabyo".   

Kuri iyi ngingo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine avuga ko kuba umwana ajyanwa mu irerero bituma umwana akurira mu buzima bwiza kandi bigatuma azagirira igihugu akamaro.

Ati "haba hagamijwe ko umwana akura mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n'abandi, mu buzima mba mutima, atekanye kandi uburenganzira bwe bubungabunzwe, iyo umwana yahawe izi serivise akura neza agakarurira mu muryango akunzwe akurikiranwe n'ababyeyi bombi kandi bafatanyije, kwita kuri iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa nkuko bikwiye bisobanuye kubaka umuryango mwiza, kuzagira umunyarwanda twifuza.......twakifuje ko buri mwana wese w'umunyarwanda yagira amahirwe yo kugera mu kigo mbonezamikurire".       

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyaka itatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi mu mikurire y’ubuzima bwe bwose kuko 80% by’ubwonko bw’umwana bukura mu myaka 3 ya mbere bugakura ku kigero cya 90% mu myaka 5 ya mbere.

Ni ngombwa kwita cyane ku buzima bw’umwana akiri muto no kumurinda ibibazo byose ashobora guhura nabyo kugira ngo ahabwe ibivumbikisho by’ubuzima bwiza.

Kurwego rw’igihugu hari ingo mbonezamikurire zikitegererezo ni 77 zifasha izindi ziri kurwego rw’umurenge zirenga ibihumbi 10, naho izikorera mungo zirenga ibihumbi 20 arinazo nyinshi zakira abana bo mu mudugudu.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 9, 2023 - 13:20