Ruhango: Naje kugirango mbabwire ngo munyihanganire umwenda  ndacyawibuka - H.E Paul Kagame

Mu ntara y’Amajyepfo, abaturage baravuga ko bishimiye uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wabagejejeho impanuro, akanabizeza kubongerera ibikorwaremezo.

kwamamaza

Aba baturage ni bamwe mu bari babukereye  baje kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,  ndetse  ubwo yari ageze mu murenge wa Ruhango ku kibuga cya Kibingo ahari hateraniye abaturage baturutse mu  turere dukikije akarere ka Ruhango, bamwakirana ubwuzu, impundu n’amashyi.

Mu byifuzo bari bafite, ngo hari harimo n’iby’imihanda bifuza ko ishyirwamo kaburimbo, cyane cyane ibahuza n’utundi turere n’Intara.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ubwo aheruka gusura abanyaruhango, ibyo bamusezeranyije babikoze neza. Abizeza ko iby’ibikorwaremezo bifuza, Leta ibifata nk’umwenda kandi izabikemura.

Yagize ati ndibuka twahuye turi mu bihe by'amatora, icyo gihe mwaratoye nkuko twari twabisezeranye mutora neza ndetse munshyiramo umwenda nk'ibyo bijyanye n'amazi, ibijyanye n'imihanda, ibijyanye n'amashanyarazi turaza kubihagurukira, naje kugirango mbabwire ngo munyihanganire umwenda  ndacyawibuka, turacyafite umwenda wo kubizamura byibura ngo bigere kuri 80% cyangwa se 90%, amashuri, amavuriro,uwo mwenda turawufite tugomba gushaka uburyo ibyo bibazo bigenda bikemuka ku rwego rushimishije.

Gusa umukuru w’igihugu asaba abegerezwa ibikorwaremezo, gukora, no kubibungabunga .

Yagize ati uruhare rwambere ni ugukora , hari urundi ruhare rw'ibyakozwe noneho no kugirango nabyo bishobore kuramba, tubihe kuramba, niba ari umuhanda wubatswe ukarindwa ibiwangiza. 

Mu bikorwaremezo nk’imihanda, mu mujyi wa Ruhango, hubatswe imihanda ya kaburimbo 5, ifite uburebure bwa km 4 na metero 200. Iyifuzwa ko yashyirwamo kaburimbo hari uva mu Ruhango, ukanyura i Kinazi ukabahuza na Kamonyi. Hari n’undi uva Ruhango, ukanyura i Gitwe-Buhanda ukabahuza na Karongi. nundi uva i Kirengeri ukanyura ku Buhanda ukabahuza na Nyamagabe.

Muri aka karere ka Ruhango kugeza ubu abafite amasharazi ubu bagera kuri 78% mugihe amazi ari 68%.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Ruhango

 Aug 26, 2022 - 09:59