Umujyi wa Kigali wihaye imyaka 2 ukemuye ikibazo cy'abaturiye ikimoteri cya Nduba

Abadepite bagize komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba umujyi wa Kigali gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarimurwa kuko bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukimenwamo ibyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ngo imyaka ikaba irenga ibiri bagaragaza icyo kibazo ariko ntigikemuke burundu.

kwamamaza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 ko komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatumije inzego zitandukanye zirimoiIkigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC) , Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), ndetse n’umujyi wa Kigali, kugirango zitange ubusobanuro ku kibazo cy’abaturage bagera kuri 24 baturiye ikimoteri cya Nduba kiri mu karere ka Gasabo kimenwamo imyanda yose yo mu mujyi wa Kigali.

Baravuga ko ikibazo cyo kudahabwa ingurane basinyiye kugirango bimuke aho hantu hashyira ubuzima bwabo mukaga ikibazo kikaba kimaze imyaka irenga 2 bandikira inzego bireba ntibagire icyo basubizwa mu kubarenganura.

Bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo bagize icyo babivugaho.

Umwe yagize ati "ibaruwa abaturege bandikiye umujyi wa Kigali ku itariki 19 z'ukwa 8 bavuga ko babariwe ariko bakaba batarasinyishwa na rwiyemezamirimo, ese nyuma baje gusinyishwa cyangwa nubu niko bikimeze, ni ubuhe buryo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye?"      

Kuri iki kibazo Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali aravuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zitandukanye ingengo y’imari igashakishwa maze abo bakimurwa ndetse n’ikimoteri kigatangira gutunganywa no kubyazwa umusaruro.

Yagize ati "ntabwo ari uko bitahawe agaciro ahubwo habayeho gushaka ingengo y'imari hagira abimurwa n'uyu mwaka hariho abagomba kwimurwa, muri gahunda dufite nuko bigomba gusozwa mu ngengo y'imari ya 2024/2025 abaturage bose bamaze kwimurwa". 

"mu bigendanye no kureba uburyo ki mu bidukikije icyo kimoteri kitakwangiriza ubuzima bw'abahatuye, turizeza ko mu ntangiriro y'umwaka utaha ubwumvikane n'abashoramari buzaba bwarangiye kugirango ababikora babikore". 

Ikimoteri cya Nduba kiri kuri hegitari 80 mu karere ka Gasabo aho hakaba harabarizwaga imitungo igera kuri 583 z’abari bahaturiye bagombaga kwimurwa ubu hakaba hasigaye imitungo 80 itarimurwa ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 2 z'amagfaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 18, 2023 - 09:15