Abadepite basabye ubusobanuro ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite wasabye ubusobanuro ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka rizwi nka (BPMIS). Rikirimo imbogamizi zitandukanye aho nk’abaturage bagaragaza ubukererwe bw’igihe kirekire hagati yo gusaba no guhabwa icyangombwa cyo kubaka.

kwamamaza

Nyuma y’isesengurwa rya raporo n’igenzura ryimbitse ryakozwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka ryiswe Building Permits Management Information System (BPMIS) ryashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, gusa ngo basanze harimo ibibazo by’ingutu bituma abaturage badindira kubona serivise zigendanye n’ubwubatsi.

Nkuko komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, igaragaza ko hari ibibazo byinshi bikigaragara mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga nkuko Hon. Depite Uwera Kayumba Perezidante w’iyi komosiyo abagiragaza.

Yagize ati "ikibazo cy'ibyangombwa bitinda gutangwa kandi ababisabye ntibamenyeshwe impamvu, ubugenzuzi bwagaragaje igihe cy'ubukererwe buri hagati y'iminsi 61 n'iminsi 1581 kandi ntihabaho no kumenyesha abasabye ibyangombwa impamvu z'ubukererwe, ubukererwe buterwa n'iki, murateganya gukora iki kuri iki kibazo?"     

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yari yitabye Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara muri iryo koranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Dr. Nsabimana Ernest Minisitiri w’ibikorwaremezo aravuga ko hari gukorwa amavugurura kuri iyi sisiteme harimo no kongerera ubushobozi abakora muri izo serivise.

Yagize ati "turi mu mavugurura ndetse mu mujyi wa Kigali byaratangiye aho ubungubu byibura one stop center yahawe abakozi bahagije kuburyo umushinga uwo ariwo wose bashobora kuwiga mu minsi 30 bikaba birarangiye, mbere abakozi bari bakeya ariko ubu icyizere kirahari birimo biravugururwa barimo barashyiramo abakozi benshi, dufite ingamba zo kuvugurura za one stop center uko zubatse kugirango zigire ubushobozi bwo guhangana n'iyi mishinga no gukemura ibibazo biba bigaragara muri iyi mishinga mu buryo bwihuse".    

Gusa hari n’abaturage batuye mu bice bitandukanye bavuga ko babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma hari abubaka mu kajagari, abandi bagatanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka.

Dr. Ernest Nsabimana Minisitiri w’ibikorwaremezo akomeza avuga ko bamwe mu bakozi badakora neza izo nshingano iyo bamenyekanye barahanwa, mu buryo bwo guhindurirwa inshingano cyangwa se bakirukanwa.

Yagize ati "abatanga izo serivise tuganira nabo ariko ku ruhande rw'abakora cyangwa se rw'abakoresha iriya sisiteme biragaragara cyane nko mu mujyi wa Kigali aho abakozi bamwe bahanwa, hari n'abakurwa muri ako kazi ndetse bamwe bakanahindurirwa imirimo". 

Uyu mushinga watangijwe mu 2012, ndetse kuri ubu ni umwe mu ihanzwe amaso mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’uko muri 2024 serivisi zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku kigero cya 100%.

Ni ikoranabuhanga bivugwa ko kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiramo asaga miliyoni 226 z'amafaranga y'u Rwanda mu kunoza imikorere n’imicungire yaryo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 23, 2023 - 06:50