Mu Rwanda hagiye kubera inama y'ubushakashatsi mu by'ubuzima

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 kugeza ku itariki ya 29 Nzeri, i Kigali mu Rwanda harateranira inama ihuza abashakashatsi mu by’ubuzima baturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

kwamamaza

Ni inama y’iminsi itatu igamije guhuza abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima baturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho guhera kuri uyu munsi wo ku wa 3 bicara bagasasa inzobe ku bisubizo bishobora gufatwa hashingiwe ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika mu by’ubuzima hamwe n’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Dr. Novat Twungubumwe umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’ihuriro ry’abashakashatsi bo mu rwego rw’ubuzima mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba aravuga ikizitabwaho kuri iyi nshuro ya 9 iyi nama ibaye.

Ati "ubu indwara zandura n'izitandura zikomereye Afurika, mu karere k'iwacu 40% y'impfu tubona zose ziterwa n'izi ndwara zitandura, ubu hariho porogaramu nyinshi kuko tubonye indwara yishe abantu benshi abandi bakarwara abashakashatsi bashaka imiti yo gukiza iyo ndwara".  

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Iyakaremye Zachee aravuga ko ari umwanya wo guhuza imbaraga kugirango urwego rw’ubuzima rutere imbere, ndetse rwongererwe imbaraga.

Ati "ni umwanya wo kugira n'abandi bagira uruhare mu bushakashatsi cyane cyane mu rwego rw'ubuzima kuba babasha kuza bakagira ibyo bagezeho badusangiza kandi bishobora kugira ingaruka nziza ku mikorere y'urwego rw'ubuzima mu bihugu binyamuryango bya Afurika y'Iburasirazuba, tuzaba dufite abashakashatsi batandukanye, bizaba ari umwanya wo kubumva ndetse no gukorera hamwe imyanzuro mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage".     

Zimwe mu ndwara zigwaho ziganjemo ibyorezo bikunze kwibasira Afurika yo munsi y’ubutayu, izandura n’izitandura zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso,umutima,  malariya, SIDA, iz’ubuhumekero nk’igituntu, n'izindi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 27, 2023 - 13:53