Leta irasabwa ingamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butagendana n’ubukungu

Abasesengura iby’ubukungu mu Rwanda baravuga ko Leta isabwa ingamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukomeje gusumba ibyangombwa bakeneye bihari. Aba bavuga ko ubu busumbane hagati y’ubwiyongere bw’abaturage n’ibyo igihugu gifite basaranganya ari kimwe mu byerekana ubwiyongere bukabije bw’abaturage buzwi nka Over population mu rurimi rw’icyongereza.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko muri 1966 Abanyarwanda bose bari miliyoni 3, naho ubushakashatsi ku mibereho n’imiturire mu Rwanda bwo muri 2022 bwo bukagaragaza ko ubu abanyarwanda bamaze kurenga miliyoni 13 bivuze ko habayeho ubwikube burenga 4.4, mu gihe nyamara bigaragazwa ko bikomeje gutyo mu yindi myaka 50 u Rwanda rwazaba rutuwe na miliyoni hafi 50.

Kuri Straton Habyarimana, Umusesenguzi mu by’ubukungu, ngo uyu muvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage, ntujyana n’uko igihugu kingana ndetse n'ubukungu gifite.

Yagize ati “uko abantu baba benshi mu gusangira umutungo w’igihugu cyane cyane umutungo utiyongera cyangwa waba wiyongera ntiwiyongere ku muvuduko umwe n’uwabaturage niko abantu bagenda barushaho gusangira imitungo isanzweho, ingaruka ya mbere nuko abantu aho kugirango bave mu bukene ahubwo bagenda barushaho gukena”.

N’ubwo bitababuza kwiyongera, bamwe mu baturage baravuga ko bagereranyije uko imibereho ihagaze kuri ubu, imwe mu miryango itorohewe bitewe n’ubwinshi bw’abayigize buruta amikoro yabo.

Umwe yagize ati “ntabwo biba byoroshye kuko ni hahandi ubu usanga n’abana bamwe bava mu rugo bakagenda ugasanga nibwo bagiye ku muhanda kwishakira ibyo kurya”.

Undi yagize ati “kuri bamwe bafite ubuzima budafatika wenda niba yarahembwaga amafaranga ibihumbi 100 afite abana bagera kuri 5 ayo mafaranga kuyakoresha yishyura inzu biragora”.

Straton Habyarimana akomeza avuga ko Leta igomba kugira icyo ikora, kugira ngo hirindwe ko ubwiyongere bw’abaturage bwakomeza kuba umutwaro.

Yagize ati “icyakorwa n’uko abayobora igihugu bagomba gukora ku buryo nibura ubukungu bw’igihugu buzamuka ku muvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’umuvuduko umubare w’abaturage ufite, ikindi ni ukureba niba umubare w’izamuka ry’abaturage ufite umuvuduko wakihanganirwa ukajyanishwa n’umuvuduko igihugu kiba kiri kuzamukaho, birashoboka iyo abaturage bigishijwe ariko bakanahabwa n’uburyo bwo kugabanya imbyaro cyangwa se kuzicunga ku buryo umuntu abyara abo ashobora kuba yatunga, ariko bidakunze bizakomeza kuba ikibazo kubera ko umuvuduko uri kuri 4.1, biracyari hejuru”.

Uko abanyarwanda bakomeje kwiyongera ingano y’ubuso bw’u Rwanda ntiyiyongera ari nako ubukungu bwa benshi bukomeje kutifata neza.

Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2050 abanyarwanda bazaba bageze kuri miliyoni 22.1 mu gihe mu mwaka wa 2035 bazaba ari miliyoni 17.6, impamvu zikomeye zo gufatanga ingamba zindi zunganira isanzweho yo kuboneza urubyaro, isaba abantu kubyaba abo bashoboye kurera.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 29, 2023 - 09:24