Burera - Rugarama: Kubera ubwiherero rusange buhora bufunze bituma abantu biherera ku gasozi bigateza umwanda

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama muri santere ya Nyarwondo baravuga ko babangamiwe nuko imyaka bahinze hafi ya yose abahisi n’abagenzi bayihereramo ngo bitewe nuko ubwiherero bwose bufunze.

kwamamaza

Ugikandagira muri santere ya Nyarwondo iherere mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, ukubitana n’umunuko wumvikanira kure usa n'uturuka inyuma y’inyubako z'iryo soko, uretse n’abahagenda n’abahatuye bavuga ko babangamiwe n'umwanda usigwa n'abajya kwiherera mu myaka yabo.

Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n’indwara ziterwa n’umwanda, dore ko ibyinshi mu bihingwa abantu bihengekamo higanjemo imboga nabo baryaho.

Ibyo baheraho basaba ko hashyirwaho ubundi buryo bwo gucunga ubu bwiherero,dore ngo ko hari n'abahabwa amafaranga yo kubukurikirana, ariko ntibukurikiranwe.

Ibishimangirwa n’ubuyobozi bw'iri soko, nkuko Nsengiyumva Vencent abivuga gusa akanavuga ko byatewe nuko akarere kahaye umuntu iri soko ariko ntigashobore kumukurikirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide avuga ko ubwo iki kibazo bakimenye bagiye kugikurikirana, hagafatwa ingamba zihamye zirimo kongera gusuzuma ubushobozi bw’abahakorera isuku byananirana bagashyiraho abandi.

Yagize ati "iki kibazo kubera ko twakimenye turashaka uburyo twakongera amasaha cyangwa se dushyireho n'umuntu usanzwe wajya afungura ubwiherero utuye aho hafi".

Iki kibazo cy’umwanda ukikije aha kubera abiherera ku gasozi ku mpamvu zuko ubwiherero bufunze, hari abavuga ko binakoma mu nkokora ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura ngo kuko hari n’abawugendana mu birenge bakawugeza mu ngo zabo, abandi bakanagaragaza ko bitewe no kugira abana bato nabo ubwabo bashiduka bawukozemo, ibisaba ko inzego bireba zikemura iki kibazo kitaraba intarandaro y’indwara ziterwa n’umwada.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star / Isango Star Burera.

 Mar 31, 2023 - 07:58