Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isanga abagize Pan African Movement bakwiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gukunda iby’iwabo

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isanga abagize umuryango uharanira kwigenga kwa Afrika(Pan African Movement) bakwiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gukunda iby’iwabo kuko bizatuma biteza imbere mu bukungu bagateza imbere n’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Iyi Minisiteri igaragaza ko umuryango w’abaharanira umuco wo kwigenga kwa Afrika n’iterambere ry’uyu mugabane Pan African Movement, bakwiye kwibanda ku gukundisha Abanyarwanda iby’iwabo bafatanya kwiteza imbere bityo bikaba gikwira no muri Afrika muri rusange.

Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati.

Ino hari inganda zikora amakaro, hari abakora amabati, hari abakora imisumari, hari abakora sima, iy’ubigura icyambera uba utera inkunga uwo washoye iyo mari kugirango ashobore kwishyura nawe ama banki yavanyemo amafaranga ariko uba unatera n’inkunga k’ubukungu bw’igihugu kuko uwonguwo uko ugurana nawe acuruza ni nako atanga imisoro myinshi yiyongeraho, iyo misoro atanga ni nayo izaza kubaka igihugu cyacu bikaza kuba ishoramari rya leta.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kuba abakoloni barakoloneje Afrika bakayitwara imitungo yari kuzayikiza aribyo bituma Pan African Movement ikwiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwiteza imbere dore ko aba bayikoloneje aribo bagaruka bagasuzuma niba abaturage bayo batishimye maze bigatanga isura itari nziza ku bihugu bimwe na bimwe bya Afrika.

Ubukoloni twagize bukadusigaza inyuma aho kugirango butwubakire inganda n’ibikorwaremezo by’iterambere bakatwubakira ama gereza nta bitaro badusigiye, nta mashuri baduhaye, umuntu ufite dogitora akamubaza ikibazo kimwe n’utarageze mu mashuri abanza bamara gusubiza agakora urutonde rw’uko abantu batsinze, urumva ntushobora kubaza umuntu uri mu Busuwisi uko yishimye ngo umugereranye n’umuturage wenda udashobora kubona imbuto yo gutera, udashobora kubona Mituweli ngo umubaze noneho nibagusubiza ugende utondekanye uko bishimye ugereranyije n’ibyo bibazo wababajije kandi bose badafite ubuzima bumwe kandi wa wundi utarize amashuri abanza ntiyize kubera ko wowe wamukoloneje ahubwo ntumufashe no kwiga.

Bwana Musoni Protais Umuyobozi mukuru Pan African Movement avuga ko gahunda yo guteza imbere abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange ariyo bashyize imbere.

Kuva ubukolini buje bwigishije umunyafurika gukoresha ibyo adakora ibyo akora akabiboherereza noneho ukavuga ngo duhindure noneho, niba umunyarwanda yaramenyereye ikijumba, ikijumba gitangire turebe uko twagikoresha ku buryo kiganisha kuri wa mugati amenyerejwe, ni ukuvuga ngo twashingira gute ku bumenyi bw’Abanyafurika n’imigirire bari basanganywe dukorane n’abashakashatsi bari muri za kaminuza, noneho bwa bumenyi bwari busanzwe bwigishwe buhindukemo siyansi n’inganda zacu zibushingireho.

Umuryango Pan African Movement uvuga ko uretse gushyira hamwe kw’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika bakiteza imbere bizongera kandi n’ubusabane n’ubwuzuzanye mu banyarwanda n’abanyafurika muri rusange ndetse bakumva ko ari magirirane maze batere imbere bafatanyije.

Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Apr 15, 2022 - 18:34