Banki nkuru y'u Rwanda BNR irizeza abagore ko bagiye gufashwa kwegerezwa serivise z'imari

Mu gihe bamwe mu bagore bakomeje gusaba ibigo by’imari n’amabanki ko byabegera bikabashyigikira bagahabwa inguzanyo zibafasha gukora imishinga yabo neza bakitezimbere, Banki nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko hari imbogamizi basanze zikizitira abagore muri serivise z’imari ahanini zishingiye kumyumvire ndetse no kuba ibigo by’imari bidakoresha serivise ziha ikaze abagore kukumenya no gukoresha serivise z’imari.

kwamamaza

Ni ikibazo Guverineri wungirije wa banki nkuru y’u Rwanda Hon. Soraya Munyana Hakuziyaremye avuga ko mu bugenzuzi iyi banki yakoze yasanze cyarazitiwe n’imbogamizi ku myumvire abagore bafite kuri serivise z’imari ndetse nuko ibigo by’imari bidakoresha serivise zisubiza ibisubizo abagore bafite.

Ati "imbogamizi zagiye zigaragara cyane ni imyumvire no kwigisha cyane cyane abagore bari munzego zitandukanye z'ubucuruzi cyane cyane ibigo bito n'ibiciriritse gukoresha serivise z'imari, ikindi cyagiye kigaragara ni imbogamizi abagore bamwe bagira zo kugera aho ibigo by'imari biherereye".   

Ni mugihe bamwe mu bagore Isango Star iherutse kuganira nabo bagaragaje ko ntabufasha mu buryo bw’inguzanyo bahabwa n'ibigo by'imari nyamara bashoboye kandi bashaka kwihangira imirimo bakitezimbere.

Banki nkuru y’u Rwanda yizeza abagore ko iki cyuho kiri gushakirwa umuti binyuze mu gukangurira ibigo by’imari gukoresha serivise zitanga ibisubizo by’ibibazo abagore bafite Hon. Soraya Munyana Hakuziyaremye arakomeza abisobanura.

Yagize ati "turakangurira ibigo by'imari gushyiraho serivise z'imari zisubiza ibibazo abagore bahura nabyo, gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, ibyo bizadufasha kugirango dushyireho uburyo bwo gukomeza kureba uko icyo cyuho kirimo kugabanuka ariko n'ibigo by'imari nabyo bishyiremo imbaraga".     

Raporo ya banki nkuru y’u Rwanda yo muri 2020 igaragaza ko abagezwaho serivise z’imari mu Rwanda abagabo bari ku kigero cya 81% mu gihe abagore bari kukigero cya 74%.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Sep 21, 2023 - 14:42