
Uko uturere tuyobowe na Nyagatare twakurikiranye mu kwesa imihigo
Feb 28, 2023 - 16:23
Minisitiri w’intebe Edourd Ngirente yatangaje ko mu mihigo y’umwaka ushize, uturere dutandatu twaje imbere y’utundi mu kwesa imihingo turi mu kinyuranyo cy’amanota 2.5, tuyobowe n’akarere ka Nyagatare, Huye na Rukindo twahawe ibihembo.
kwamamaza
Ku munsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano yabaye kur’uyu wa kabiri, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko uturere 20 twagize amanota ari hejuru y’impuzandengo, mugihe utundi 10 turimo 4 two mu ntara y’amajyaruguru turi munsi y’umurongo utukura, ni ukuvuga munsi y’impuzandengo.
Dore uturere 10 twa mbere dukurikirana:
- Nyagatare 81.64%
- Huye 80.79%
- Rulindo 79.8%
- Nyaruguru 79.5%
- Rwamagana 79.5%
- Rusizi 79.2%
- Ruhango 79.1%
- Gatsibo 79.05%
- Kamonyi 79.02%
- Ngoma 79%
Hari handi n'uturere 7 twa nyuma dufite ibipimo biri munsi y'impuzandendo y'ibipimo by'uturere twose uko ari 30. Utu turere tuyobowe n'aka Burera ari nako kaje inyuma kuko kagize igipimo kiri hasi ugereranyije n'utundi turere mu kwesa imihigo.
Reba urutonde rw'uturere twabaye utwa nyuma:
- Burera 61.7%
- Rutsibo 66.27%
- Musanze 67.65%
- Gicumbi 70.8%
- Gakenke 70.9%
- Nyamagabe 71%
- Nyamasheke 76.6%
Reba uko uturere twose dukurikirana Uhereye kuri Nyagatare yabaye iya mbere , ukageza kuri Burera yabaye iya nyuma:
Urutonde rw’uko intara zikurikirana mu kwesa imihigo.
Intara y’Iburasirazuba niyo yabaye iya mbere mu kwesa imihigo, ku gipimo cya 79%.
- Intara y’Iburasirazuba 79%
- Intara y’Amajyepfo 78%,
- Intara y’Iburengerazuba 76%,
- Umujyi wa Kigali 75% ,
- Intara y’amajyaruguru 70%.
kwamamaza