Muri 2024 abaturage bose bagomba kuba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa 100%

Nubwo muri gahunda ya Leta harimo ko buri muturage wese agomba kuba afite cyangwa akoresha ubwiherero busukuye kandi bufite ubuziranenge, hari abaturage bavuga ko hari aho ukigera cyane ahahurira abantu benshi ugasanga nta bwiherero buhari cyangwa se n’ubuhari bukaba butujuje ibyangombwa.

kwamamaza

Ukwezi kwa 11 ni ukwezi ahatandukanye kw’isi hizihizwa umunsi wahariwe ubwiherero aho haba hazirikanwa kugira ubwiherero budafite ikibazo, ndetse ibyo bikaba biri no muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yuko buri muturage wese agomba kuba afite cyangwa akoresha ubwiherero bwujuje ibyangombwa byose kandi busukuye mu rwego rwo kwirinda indwara ziturutse ku mwanda.

Gusa hari abavuga ko hari ahakiri ubwiherero bufite ibibazo bitandukanye cyane nk’isuku nke ndetse ngo hari aho butari, urugero nk’ahahurira abantu benshi, abahaturiye ntibatinye kwiherera ku gasozi bigasakaza umwanda, bakavuga ko hagikenewe ubukangurambaga buhagije.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, George Bagabo umuyobozi nshingwabikorwa wa Washnet Rwanda ihuriro ry’imiryango ikora ku mazi isuku n’isukura mu Rwanda aravuga ko hari gahunda yo gukora ibikoresho nkenerwa bihendutse ku hari isuku nke n'aho ubwiherero butari hagakorwa ubuvugizi buhagije kuri Leta.

Ati "imiryango ihuriye muri Washnet Rwanda ifite gahunda yo gukora ibikoresho bikorwaremezo n'ibikoresho bijyanye n'isuku n'isukura, tugiye gushyiraho imishinga yihariye yo gukemura ibyo bibazo, tugiye no gukora ubuvuguzi ku bijyanye na politike kuri Leta kugirango ahantu rusange hahurira abantu naho hitabweho nko muri gare, mu masoko, mu mashuri no munsengero, habeho ibikorwaremezo n'ibikoresho bihagije".        

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gukaraba intoki wari wafatanyijwe n’umunsi ngarukamwaka wahariwe ubwiherero mu mwaka 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe bwari bwerekanye ko ingo 61% arizo zari zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu gihe 3% bwagaragaje ko zitabufite namba.

Gusa intego u Rwanda rwihaye nuko mu mwaka wa 2024  abaturage 100%, bagomba kuba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Inkuru Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 24, 2023 - 14:56